Perezida wa CAF Ahmad Ahmad yatawe muri yombi ashinjwa ruswa

Umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) Ahmad Ahmad, yatawe muri yombi i Paris mu Bufaransa ashinzjwa ibyaha bifitanye isano na ruswa

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane i Paris mu Bufaransa, Perezida wa CAF yatawe muri yombi n’urwego rwo mu Bufaransa rushinzwe kurwanya ruswa, kunyereza umutungo n’imisoro.

Ahmad Ahmad, Perezida wa CAF
Ahmad Ahmad, Perezida wa CAF

Uyu mugabo ukomoka muri NMadagascar akurikiranweho ibyaha bitandukanye birimo amasoko yagiye atanga mu buryo butanyuze mu mucyo, harimo isoko ryo gutanga imipira ryambuwe Sosiyete ya Puma rigahabwa iyitwa Technical Steel.

Ahmad Ahmad akaba yatawe muri yombi nyuma y’inama yari yaraye ayoboye yigaga ku kibazo cy’umukino wa nyuma wa CAF Champions League utarabnashije kurangira, akaba yaniteguraga kwitabira inama ya FIFA.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abantu bakira badakoze amanyanga nibo bake: Kwiba,kurya ruswa,kunyereza imisoro,etc...Bible ivuga ko abakunda ibyisi bagakabya batazabona ubuzima bw’iteka.Ndetse muli Yakobo 4 umurongo wa 4,havuga ko ari abanzi b’Imana.Yesu yigeze kubaza abantu ati byakumarira iki gukira cyane ariko ntuzabone ubuzima bw’iteka?Kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka?Niyo mpamvu yasize asabye abakristu nyakuri "gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana".Bakabifatanya n’akazi gasanzwe.Ikibabaje nuko abantu usanga biherera mu gushaka ibyisi gusa.Jyewe ubandikira,mfatanya akazi gasanzwe no kujya mu nzira nkabwiriza ijambo ry’Imana,kubera ko uwo murimo Yesu yawusabye Abakristu nyakuri bose nkuko Yohana 14 umurongo wa 12 havuga.

gatare yanditse ku itariki ya: 7-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka