Perezida w’abafana ba Rayon Sports yahagaritswe mu itsinda ry’abafana yabarizwagamo

Muhawenimana Claude umaze imyaka irenga icumi ari Perezida w’abafana ba Rayon Sports yahagaritswe muri Friends Fan Club asanzwe abarizwamo.

Mu ikipe ya Rayon Sports hamaze iminsi ibibazo bivugwa hagati y’ubuyobozi bw’ikipe bwatumye abahoze bayobora iyi kipe bagaragaza ko batishimiye ubuyobozi bwa Munyakazi Sadate, bituma impande zombi ziyambaza urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB, maze ruza kwemeza ko Munyakazi Sadate ari we muyobozi wa Rayon Sports wemewe n’amategeko.

Mu bafana na ho, kugeza ubu hagaragaramo kutumvikana, byatumye mu minsi ishize abayobozi b’ihuriro ry’abafana (FAN Base) banditse inyandiko igaragaza ko bakuye icyizere kuri Munyakazi Sadate, ndetse na Perezida w’abafana ba Rayon Sports Muhawenimana Claude agaragaza ko na we yifuza ko Sadate yakwegura.

Muhawenimana Claude, Perezida w'abafana ba Rayon Sports
Muhawenimana Claude, Perezida w’abafana ba Rayon Sports

Ibi ntibyashimishije abagize itsinda ry’abafana rya Friends Fan Club asanzwe abarizwamo, aho mu itangazo ryasohoye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere ari uko bamaze guhagarika Muhawenimana Claude muri iri tsinda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka