Perezida na Visi Perezida ba Mukura VS beguye

Ku Cyumweru tariki 19 Gashyantare 2023, Maniraguha Jean Damascène wari Perezida wa Mukura VS na Visi Perezida we Sakindi Eugene, beguye ku mirimo yabo muri iyi kipe.

Maniraguha Jean Damascène yeguye ku buyobozi bwa Mukura VS
Maniraguha Jean Damascène yeguye ku buyobozi bwa Mukura VS

Ibi aba bayobozi bombi babitangarije mu nama y’inteko rusange idasanzwe, yabaye kuri iki cyumweru. Mu itandazo ikipe ya Mukura VS yashyize ahagaragara, yavuze ko aba bagabo bombi beguye, ariko bakazakomeza kuba mu nshingano kugeza mu mpereza za Gashyantare 2023.

Itangazo rigira riti "Bimwe mu byavuye mu nama y’inteko rusange idasanzwe, Perezida na Visi Perezida beguye, ariko baracyari mu nshingano kugeza tariki 28 Gashyantare 2023."

Maniraguha Jean Damascène yari yatorewe kuyobora Mukura VS imyaka ine tariki 12 Gashyantare 2022, asimbuye Nizeyimana Olivier nyuma yuko yari amaze gutorerwa kuba Perezida wa FERWAFA.

Mukura VS na yo yemeje ko abari abayobozi bayo beguye
Mukura VS na yo yemeje ko abari abayobozi bayo beguye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka