Perezida Kagame yizeye ko ibibazo bya Rayon Sports biri mu nzira zo gukemuka

Perezida wa Republika Paul Kagame yavuze ko ibibazo biri muri Rayon Sports yabyumvise kandi ko yabishinze Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa, akaba yizeye ko biri mu nzira zo gukemuka.

Yabivugiye mu kiganiro yagiranye na RBA ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 06 Nzeri 2020, nyuma y’uko umunyamakuru Barore Cleophas amubajije niba yarumvise ibibazo bimaze iminsi muri iyi kipe.

Perezida Kagame yavuze ko umupira wo mu Rwanda adakunze kuwukurikira, ariko ko yumvise amakimbirane ari muri Rayon Sports, akaba yizeye Minisitiri yabishinze ko yaba yarabihaye umurongo.

Yavuze kandi ko umurongo yabonaga biri guhabwa waba uri gutanga igisubizo, akaba avuga ko yizeye ko byaba byarakemutse nubwo nta makuru ya vuba aheruka.

Yagize ati " Iby’imipira yo mu Rwanda ntabwo nayiherukaga ariko numvise ko habayemo ibintu by’amakimbirane… nizere ko byaba byarakemuwe, ndibuka mbivugana na Minisitiri wa Siporo Madame Mimosa numvaga inzira yabishyizemo isa nk’aho igenda ibikemura, ariko ntabwo mperuka amakuru ya vuba aha ngaha, naramwizeye nizeye ko n’inzira imeze neza, ndizera ko byaba byarabonye igisubizo”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

turashimira perezida akomeze abidufashemo nka bakunzi ba rayon

samuel kwizera yanditse ku itariki ya: 6-09-2020  →  Musubize

Ntacyo mfa na Sadate ariko ibibazo biri muri Rayon Sport ntibishobora gukemuka atabaye umugabo ngo yegure.Ni we Muyobozi wa mbere uteje induru zikagera mu Urugwiro!Birababaje.Gusa haracyari ibyiringiro ko umunsi umwe azarota neza agakabya inzozi bugacyabyandika asezera!Naho ubundi rwose arakabije!

Alias yanditse ku itariki ya: 6-09-2020  →  Musubize

Nukurisadateyarakwiyekwegurakukoyarananiwepee!!!!

Peter yanditse ku itariki ya: 19-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka