Perezida Kagame yitabiriye itangizwa ry’Igikombe cy’Isi 2022

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kuri iki Cyumweru tariki 20 Ugushyingo 2022, yageze i Doha muri Qatar aho yitabiriye itangizwa ry’imikino y’Igikome cy’Isi cya 2022.

Ibirori bifungura irushanwa by’igikombe cy’isi byabereye kuri Sitade ya Al Bayt Stadium ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru.

Perezida Kagame n’itsinda rimuherekeje, bakigera ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Hamad bakiriwe n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kwakira abanyacyubahiro muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar, Ibrahim bin Yousef Fakhro, ndetse na Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar, Igor Marara Kayinamura.

Umukino ufungura Igikombe cy’Isi, wahuje Qatar na Equateur, zihuriye mu itsinda rya mbere, urangira Equateur ibonye amanota yayo ya mbere itsinze Qatar ibitego 2-0.

Igikombe cy’Isi kirimo gukinwa ku nshuro ya 22, cyatangiye kuri iki Cyumweru tariki 20 Ugushyingo, kikazasozwa ku wa 18 Ukuboza 2022.

Iki gikombe gifitwe inshuro nyinshi na Brazil yagitwaye inshuro eshanu, u Budage inshuro enye na Argentine n’u Bufaransa bigifite inshuro ebyiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Igikombe cyari kimaze igihe tugitegereje twarahebye tura kishimiye cyariigihe tsama kabisa

ndayambajetheoneste yanditse ku itariki ya: 21-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka