Perezida Kagame yishimiye intsinzi ya Arsenal yegukanye igikombe

Perezida wa Repubulika Paul Kagame abinyujije kuri Twitter, yagaragaje ko yishimiye intsinzi ya Arsenal yegukanye igikombe cya FA Community Shield.

Ni igikombe yegukanye ku wa Gatandatu tariki 29 Kanama 2020 itsinze Liverpool kuri Penaliti 5-4 nyuma y’uko umukino wari urangiye ari igitego kimwe kuri kimwe.

Ikipe ya Arsenal yegukanye igikombe cya FA Community Shield gihuza ikipe yegukanye igikombe cy’igihugu (FA) n’iyegukanye igikombe cya shampiyona mu Bwongereza, iyi Liverpool ikaba ari yo yegukanye igikombe cya shampiyona mu gihe Arsenal yegukanye igikombe cya FA.

Ni umukino wabereye kuri Sitade ya Wembley. Muri uyu mukino ikipe ya Liverpool nubwo yahabwaga amahirwe kubera abakinnyi bayo b’ibihangange nka Sadio Mane, Mohamed Sarah na Roberto Firmino, ntabwo yabashije kwegukana iki gikombe yaherukaga muri 2006.

Igitego cya Arsenal cyabonetse ku munota wa 12 gitsinzwe n’umunya-Gabon Pierre Emerick Aubameyang ku mupira yahawe na Bukayo Saka.

Abakinnyi ba Arsenal bishimira igitego cya Aubameyang na we wacyishimiye akora ikimenyetso cyo kunyuranya amaboko cyakundaga gukorwa n'umukinnyi wa Filime Chadwick Boseman witabye Imana mu rwego rwo kumwibuka
Abakinnyi ba Arsenal bishimira igitego cya Aubameyang na we wacyishimiye akora ikimenyetso cyo kunyuranya amaboko cyakundaga gukorwa n’umukinnyi wa Filime Chadwick Boseman witabye Imana mu rwego rwo kumwibuka

Liverpool yishyuye iki gitego ku munota wa 73 ifashijwe n’umukinnyi mushya iherutse kugura ari we Minamino.

Igitego Aubameyang yatsinze cyari icya gatanu kuri Sitade ya Wembley cyatumye agera ku muhigo w’abatsindiye ibitego byinshi kuri sitade ya Wembley isanzwe iberaho umukino w’iki gikombe n’ibindi nka FA cup.

Iminota isanzwe 90 y’umukino yarangiye banganyije igitego 1 kuri 1 berekeza kuri Penaliti Arsenal yegukana igikombe kuri penaliti 5 kuri 4 za Liverpool .

Umukinnyi wa Liverpool wahushije penaliti ni R. Brewster wayiteye ku mutambiko w’izamu, mu gihe ku ruhande rwa Arsenal abakinnyi 5 bayo bose : Reis Nelson , Soares , Aubameyang ,Maitland Niles na David Luiz bose bazinjije mu izamu ryari ririmo umuzamu Allison Becker .

Perezida Kagame bisanzwe bizwi ko ari umufana wa Arsenal, ariko kandi Arsenal ikaba ifitanye amasezerano n’u Rwanda yo kwamamaza ibyerekeranye n’ubukerarugendo mu Rwanda muri gahunda yahawe inyito ya ‘Visit Rwanda’ ishishikariza abantu kuza gusura u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka