Perezida Kagame yishimiye intsinzi ya Arsenal

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame ni umwe muri za miliyoni z’abafana b’Ikipe ya Arsenal hirya no hino ku Isi, baraye bashimishijwe n’intsinzi y’iyo Kipe yatsinze Ikipe ya Tottenham Hotspurs, ku Cyumweru tariki 26 Nzeri 2021, ikayitsinda ibitego bitatu kuri kimwe (3-1).

Mu rwego rwo kugaragaza ibyishimo yatewe n’iyo ntsinzi ya Arsenal, Perezida Kagame yabinyujije kuri Twitter, maze ashimira Ikipe n’ubuyobozi bwayo ndetse n’abafana kubera ko bitwaye neza nyuma y’uko bari batangiye nabi.

Yagize ati “Mwakoze cyane Arsenal, umutoza, abakinnyi ndetse n’abafana. Ibintu byose byari bizima cyane uyu munsi. Amahirwe masa kuri buri mukino. Birashimishije!!”

Muri Kanama 2021, Perezida Paul Kagame, nabwo abinyujije kuri Twitter yari yagaragaje ko atishimiye imikinire y’ikipe ya Arsenal yatangiye shampiyona itsindwa n’Ikipe ya Brentford FC ikizamuka mu cyiciro cya mbere. Icyo gihe iyo Kipe yari yatsinze Arsenal ibitego bibiri ku busa ( 2-0).

Yabigaragarije mu butumwa yanditse kuri Twitter nyuma y’uwo mukino, aho yagize ati “Ibi ni ibiki?? Ni umupira w’amaguru, Arsenal itsinzwe na Brentford. Brentford yagombaga gutsinda kandi batsinze. Arsenal n’abafana bayo ntibakwiriye umukino nk’uyu…OYA!! Ibi ndabivuga nk’umwe mu bafana bakomeye ba Arsenal. Impinduka zatinze gukorwa!”

“Imyaka ibaye myinshi tuzamuka twongera tumanuka, ariko kuri iyi nshuro turi hasi cyane. Ese ntidushobora kugira gahunda ihamye itanga umusaruro? Kimwe dukwiriye kwitaho ni uburyo tugura abakinnyi. Iyi mikinire nta mpinduka yazana.”

Ati “Ntidukwiye kwihanganira cyangwa kwemera ko duciriritse. Ikipe igomba kugendera ku ntego yo gutsinda ku buryo mu gihe iramutse itsinzwe bifatwa nk’ibidasanzwe bitari byitezwe. Ndahamya ko twese tuzi neza abikoreye umutwaro uremereye. Ndizera ko ibi na bo babizi cyangwa nibura babyemera.”

Ibitego bitatu ikipe ya Arsenal yaraye itsinze ikipe ya Tottenham Hotspurs, byatsinzwe na Emile Smith Rowe, Bukayo Saka ndetse na Pierre-Emerick Aubameyang, mu gihe abakinnyi bakinnye neza ari abato cyane mu ikipe harimo Saka ufite imyaka 20, Smith Rowe ufite imyaka 21, ndetse na Martin Odegaard, ufite imyaka 22.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka