Perezida Kagame yifatanyije n’abakunzi ba Arsenal begukanye FA Cup

Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza yegukanye igikombe cy’igihugu kizwi nka FA Cup, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yifatanya n’abandi bakunzi bayo kwishimira intsinzi.

Kuri uyu wa Gatandatu 01 Kanama 2020, mu Bwongereza ni bwo hakinwaga umukino wa nyuma wa FA Cup, umukino wahuje ikipe ya Arsenal na Chelsea.

Uyu mukino waje gusozwa Arsenal ari yo yegukanye iki gikombe itsinze Chelsea ibitego 2-1, byatsinzwe na Christian Pullisic ku ruhande rwa Chelsea, ndetse n’umunya-Gabon Pierre Emerick Aubameyang watsindiye Arsenal ibitego bibiri.

Abinyujije kuri twitter, Perezida Kagame yashimiye ikipe ya Arsenal ku bw’intsinzi yabonye, ndetse avuga ko nk’abafana bazakomeza kuyishyigikira.

Yagize ati "Urakoze Arsenal ku bw’intsinzi wari ukwiriye kandi yari ikenewe - FA CUP. Twebwe, abafana n’abakunzi dukomeje kukugirira ikizere, reka twiyemeze ibindi byinshi. Twabishobora"!

Igikombe ARsenal yegukanye, kibaye igikombe cya 14 cya FA Cup yegikanye mu mateka yayo, bituma ikomeza kuba ikipe ya mbere mu Bwongereza imaze kwegukana iki gikombe kenshi, aho ikurikiwe na Machester United ifite ibikombe 12.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka