Perezida Kagame yabigarutseho ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye iyo nama, kuri uyu wa Kane tariki 16 Wererurwe 2023.
Yagize ati “Mu buyobozi bwa Gianni Infantino, umupira w’amaguru ugenda uba umukino ufungurira amarembo buri wese. Namenye bwa mbere Gianni Infantino mu myaka umunani ishize ubwo yiyamamarizaga kuyobora FIFA”.
Ati “Nanyuzwe cyane n’indangagaciro ze ndetse n’icyerekezo cyiza umupira ushobora kugira mu muryango. Yari umuyobozi twari dukeneye icyo gihe, ndetse uko namubonye kuva icyo gihe, bigaragaza ko akwiye kongera kuyobora iri shyirahamwe”.
Perezida Kagame yavuze ko yanyuzwe n’uburyo bushya igikombe cy’Isi kizajya gikinwamo, aho banongereye umubare w’amakipe by’umwihariko kuri Afurika wikubye kabiri, avuga ko ari igihe cyiza cyo kugaragara cyane ku ruhando mpuzamahanga.
Perezida wa FIFA yageneye impano Perezida Kagame
Muri iyi nama kandi Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yatangaje ko kubera ubuhanga Perezida Kagame yagaragaje mu mukino wabereye ejo kuri Kigali Pelé Stadium, amushyize mu ikipe ya FIFA.
Yagize ati “Nyuma yo kureba ubuhanga ufite mu irushanwa ryabaye ejo ku kibuga cy’umupira w’amaguru, turakuguze mu ikipe ya FIFA, wenda ubutaha tuzatsinda”.
Reba ibindi muri iyi Video:
National Football League
Ohereza igitekerezo
|