Perezida Kagame yasabye abayobozi ba CAF guharanira ko umupira w’amaguru muri Afurika utera imbere

Kuri uyu wa 15 Gicurasi 2021, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yitabiriye Inama ya Komite Nyobozi y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), inama yabereye i Kigali, akaba yasabye abayobozi ba CAF guhindura imyumvire bagaharanira ko umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika utera imbere.

Iyo nama yitabiriwe kandi na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, hari kandi Perezida wa CAF, Patrice Motsepe, Arsène Wenger ndetse n’abandi banyacyubahiro bafite inshingano zitandukanye mu mupira w’amaguru.

Perezida Kagame yibukije abitabiriye iyo nama, ko bafite inshingano ku mupira w’amaguru kugira ngo utere imbere, kuri Afurika no ku Banyafurika by’umwihariko.

Yagize ati “Nta muntu n’umwe hano utazi ibibazo byacu, kandi dufite ibibazo byacu yaba muri politiki nubwo ntabivugaho none, ariko hari n’ibibazo dufite mu miterere y’urwego rw’umupira w’amaguru rwacu”.

Yavuze ko abayobozi bakwiriye kuba bibaza icyo bagomba gukora kugira ngo umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika utera imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka