Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi wa Africa CDC n’Umujyanama Mukuru muri OMS

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ku Cyumweru tariki 05 Ugushyingo 2021, yakiriye mu Biro bye(Village Urugwiro) Abayobozi b’Imiryango mpuzamahanga ishinzwe ubuzima, baganira ku bijyanye n’ubufatanye bwo gukorera inkingo muri Afurika.

Urubuga rwa Twitter ya ’Village Urugwiro’ rwatangaje ko Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi w’Ikigo nyafurika gishinzwe kugenzura no gukumira indwara (Africa CDC), John Nkengasong, hamwe n’Umujyanama Mukuru w’Umuyobozi w’Ishami rya LONI ryita ku Buzima (OMS), Dr Senait Fisseha.

Dr Fisseha akaba anayobora Umuryango mpuzamahanga uteza imbere ubuzima witwa Susan Thompson Buffett Foundation, akaba ari n’umwarimu muri za Kaminuza muri Amerika wigisha ibijyanye b’Ubuzima bw’imyororokere ndetse n’uburumbuke bw’abantu.

Twitter y’Urugwiro ivuga ko Perezida Kagame yakiriye Nkengasong na Fisseha bakaganira ku bijyanye no gukorera inkingo muri Afurika, nk’uko byemejwe n’Imiryango ya Afurika yunze ubumwe(AU), Africa CDC, Ubunyamabanga bw’Isoko rusange rya Afurika (AfCFTA) ndetse n’umuryango AUDA-NEPAD.

Ku itariki ya 25 Ukwakira 2021, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, hamwe n’abayobozi ba Banki y’u Burayi ishinzwe Ishoramari (EIB) ndetse n’Uruganda rukora inkingo rwa BionTech, bashyize umukono ku masezerano agamije gutangira kubaka uruganda rw’inkingo n’imiti i Kigali (mu cyanya cyahariwe inganda) mu kwezi kwa Kamena k’umwaka utaha wa 2022.

Amasezerano yo gukorera inkingo muri Afurika yashyizweho umukono n’ibihugu by’u Rwanda na Senegal, mu rwego rwo guharanira kwihaza k’uyu mugabane mu bijyanye n’inkingo kuva kuri 1% kugera kuri 60% mu mwaka wa 2040.

Ibi Perezida wa Repubulika Paul Kagame na we yabishimangiye ubwo yari yitabiriye inama y’ibihugu 20 bikize ku isi yateraniye i Roma mu Butaliyani mu kwezi gushize k’Ugushyingo 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka