Perezida Kagame yahuye na Perezida wa FIFA Gianni Infantino

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) Gianni Infantino, uri mu Rwanda mu nama y’abayobozi bakuru ba FIFA.

Perezida Kagame yakiriye Perezida wa FIFA Gianni Infantino muri Village Urugwiro
Perezida Kagame yakiriye Perezida wa FIFA Gianni Infantino muri Village Urugwiro

U Rwanda ni rwo rwakiriye iyi nama iteganijwe gufatirwamo imyanzuro ikomeye ndetse ishobora no guhindura imigendekere y’amwe mu marushanwa FIFA yari isanzwe itegura.

Perezida Kagame na Infantino basanzwe bafitanye ubucuti bushingiye ku iterambere ry’umupira w’amaguru.

Kuri uyu wa Kane tariki 25 Ukwakira 2018, Perezida Kagame yamwakiriye mu biro bye bagirana ibiganiro na byo bifite aho bihuriye n’iterambere rya ruhago muri rusange.

Iyo nama yo itazangira kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Ukwakira, ikazitabirwa na bamwe mu bayobozi b’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru mu bihugu n’abahagarariye amashyirahamwe ku migabane, abagize Komite Nyobozi ya FIFA n’abandi batandukanye batoranijwe.

Biteganijwe ko muri iyo nama hazaganirwa ku miyoborere mu mashyirahamwe y’umupira w’amaguru agize FIFA.

Ariko umwe mu myanzuro itegerejwe ni ku mushinga wa Infantino ku marushanwa mashya mpuzamahanga arimo irushanwa ry’igikombe cy’isi cy’amakipe (Club World Cup) n’irushanwa rishya ry’isi rihuza amakipe y’ibihugu.

Infantino arifuza ko hongerwa umubare w’amakipe agihatanira akaba 24 aho kuba arindwi nk’uko byari bisanzwe.

Uwo mushinga watanzwe n’itsinda ry’abashoramari ryo mu Buyapani rizwi nka SoftBank ku mafaranga yatanzwe n’igihugu cya Arabia Saudite hamwe na United Arab Emirates.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Conglaturation to his excellent Paulo KAGAME in his good action,
it is very good to Rwandan peaple and to their leader.so our leader provide a hope in future. THANK YOU PAULO KAGAME

Alexis TUYISHIME yanditse ku itariki ya: 26-10-2018  →  Musubize

Hora ku isonga Rwanda yacu, amahanga yose ubu asigaye yicara agatekereza aho yakorera inama atuje atekanye agahitamo urw’Imisozi igihumbi, igihe kizagera n’igikombe k’isi gikinirwe mu rwatwibarutse. Ibi byose kanda biterwa n’Umuyobozi mwiza, intore izirusha intambwe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.

Masengo yanditse ku itariki ya: 26-10-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka