Perezida Kagame yahuye n’ibihangange byakanyujijeho muri ruhago

Perezida Paul Kagame yahuye n’abakinnyi bakanyujijeho mu mupira w’amaguru bari mu Rwanda ahazabera Igikombe cy’Isi cy’abakinnyi bahoze bakomeye muri ruhago (Veteran Clubs World Championship - VCWC), ndetse no mu rugendo ruri kuzenguruka isi.

Perezida Kagame n'umunyarwanda Jimmy Gatete wamenyekanye cyane mu mupira w'u Rwanda
Perezida Kagame n’umunyarwanda Jimmy Gatete wamenyekanye cyane mu mupira w’u Rwanda

Umukuru w’Igihugu yahuye n’ibi bihangane byakanyujijeho muri ruhago, kuri uyu wa Kane tariki 13 Ukwakira 2022, ku ruhande rw’inama ya YouthConnekt2022 yatangiye mu Rwanda.

Aba bakinnyi urugendo rwabo ruzanyura mu mijyi 11 bamenyekanisha igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho, ndetse no kurushaho gushyigikira no gushishikariza abana bakiri bato kuzaba abakinnyi babigize umwuga haba mu kibuga ndetse no hanze yacyo.

Abakanyujijeho muri ruhago bakiriwe na Perezida Kagame barimo umunyarwanda Jimmy Gatete, Umunya-Cameroun Roger Milla, Khalilou Fadiga wahoze akinira Sénégal, Patrick Mboma na we ukomoka muri Cameroun, Umunya-Ghana Anthony Baffoe n’Umufaransa Lilian Thuram.

Ku wa Gatatu tariki 12 Ukwakira 2022 nibwo mu Mujyi wa Kigali hatangirijwe gahunda y’Igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho mu gikorwa cyiswe “Legends in Rwanda”.

Igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho (VCWC) kizabera mu Rwanda muri Gicurasi 2024. Ni ubwa mbere kizaba kibereye ku mugabane wa Afurika.

Inama ya YouthConnekt Africa 2022, yateraniye i Kigali mu Rwanda kuva kuri uyu wa Kane muri BK Arena, ihuriza hamwe urubyiruko rusaga 9000 rw’Abanyarwanda n’urundi ruturutse mu bice bitandukanye bya Afurika.

Perezida Kagame wari umushyitsi mukuru yagize umwanya wo kuganira n’uru rubyiruko arusaba gukorana umwete kandi mu mucyo ariko bifite intego.

Umukuru w’Igihugu kandi yasabye urubyiruko kugira ikinyabupfura kuko gifasha umuntu guha agaciro ibyo akora byose.

Iyi nama yari yitabiriwe kandi na Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua.

YouthConnekt Africa yakiriwe na Guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye na gahunda y’umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Iterambere (UNDP), iyi ni inshuro ya gatanu ibaye.

Yubakiye ku gushyiraho politiki, ishoramari bigamije iterambere no gushaka umuti w’ibibazo byugarije urubyiruko rwa Afurika na rwo rubigizemo uruhare.

Bitewe n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, iyi nama izibanda ku kubaka imbaraga z’urubyiruko ku mugabane wa Afurika mu kwihutisha uburyo bwo kubona igishoro n’iterambere ry’imibereho n’ubukungu.

Hashize imyaka itandatu, Inama ya YouthConnekt Africa ibereye bwa mbere i Kigali mu 2017, kugeza ubu ikaba imaze kuba igikorwa kigari ngarukamwaka muri Afurika gihuza urubyiruko ruturutse ku mugabane wa Afurika ndetse no hanze yawo hamwe n’abashyiraho za politiki, abayobozi batandukanye, abacuruzi, ibigo by’abikorera, abafatanyabikorwa mu iterambere na sosiyete sivile.

Aba bose baba bagamije kwiyemeza, kuganira, no kwihutisha uburyo bwo guha imbaraga urubyiruko ku rwego rw’umugabane wa Afurika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka