Ni ibiganiro bagiranye kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Gicurasi 2022, aho Perezida Kagame yahuriye na Perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infantino, muri iyo nama irimo kubera i Davos.
- Perezida Kagame na Gianni Infantino
Nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa FIFA, mu biganiro Perezida Kagame yagiranye na Gianni Infantino, harimo imishinga itandukanye irimo gukorwa ku mugabane wa Afurika, harimo na Hoteli ya FERWAFA irimo kubakwa i Kigali.
Ibi biganiro bibaye nyuma y’aho ku munsi w’ejo, intumwa ya FIFA iri mu Rwanda yitwa Kenny Jean Marie, yari yasuye FERWAFA yakirwa na Perezida wayo, Nizeyimana Olivier, ndetse anareba aho imirimo y’iyi nyubako igeze.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
AYAMAKURU NIMEZA