Perezida Kagame yababajwe na Arsenal yatangiye shampiyona itsindwa na Brentford

Perezida Paul Kagame akaba n’umufana ukomeye w’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, yongeye kugaragaza ko atishimiye imikinire y’ikipe ya Arsenal yatangiye shampiyona itsindwa na Brentford FC ikizamuka mu cyiciro cya mbere.

Ikipe ya Arsenal yatangiye ibabaza abafana bayo
Ikipe ya Arsenal yatangiye ibabaza abafana bayo

Perezida Kagame ni umwe mu bafana benshi batishimiye uburyo Arsenal yaraye itsinzwe n’iyo kipe nshyashya mu cyiciro cya mbere ibitego 2-0.

Yabigaragarije mu butumwa yanditse kuri Twitter nyuma y’uwo mukino, aho yagize ati “Ibi ni ibiki?? Ni umupira w’amaguru, Arsenal itsinzwe na Brentford. Brentford yagombaga gutsinda kandi batsinze.Arsenal n’abafana bayo ntibakwiriye umukino nk’uyu…OYA!! Ibi ndabivuga nk’umwe mu bafana bakomeye ba Arsenal. Impinduka zatinze gukorwa!”

Perezida Kagame asanzwe ari umufana ukomeye wa Arsenal. Aha yari kumwe n'umukinnyi David Luiz wari mu Rwanda tariki 11 Ukwakira 2019
Perezida Kagame asanzwe ari umufana ukomeye wa Arsenal. Aha yari kumwe n’umukinnyi David Luiz wari mu Rwanda tariki 11 Ukwakira 2019

“Imyaka ibaye myinshi tuzamuka twongera tumanuka, ariko kuri iyi nshuro turi hasi cyane. Ese ntidushobora kugira gahunda ihamye itanga umusaruro? Kimwe dukwiriye kwitaho ni uburyo tugura abakinnyi. Iyi mikinire nta mpinduka yazana.”

Ntidukwiye kwihanganira cyangwa kwemera ko duciriritse. Ikipe igomba kugendera ku ntego yo gutsinda ku buryo mu gihe iramutse itsinzwe bifatwa nk’ibidasanzwe bitari byitezwe. Ndahamya ko twese tuzi neza abikoreye umutwaro uremereye. Ndizera ko ibi na bo babizi cyangwa nibura babyemera.”

Benshi bagize icyo bavuga kuri ubu butumwa bwa Perezida Kagame biganjemo abafana ba Arsenal na bo bagaragaje ko bababajwe n’imikinire y’iyi kipe itozwa na Mikel Arteta itangiye itsindwa, bibaza uko bizagenda niramuka ihuye n’amakipe akomeye.

Abakinnyi ba Brentford bishimiye gutsinda Arsenal
Abakinnyi ba Brentford bishimiye gutsinda Arsenal
Abafana ba Brentford baraye neza
Abafana ba Brentford baraye neza
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka