Perezida Kagame na Perezida wa FIFA bamuritse ‘Kigali Pelé Stadium’ (Amafoto)

Perezida Paul Kagame na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, bafunguye ku mugaro Stade ya Kigali yamaze guhabwa izina rya Kigali Pelé Stadium.

Nyuma y’iminsi yari ishize Stade ya Kigali ifunze, kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Werurwe 2023, yongeye gufungurwa ndetse inahabwa izina rishya.

Iyi Stade nyuma yo kuvugururwa, kuva uyu munsi izajya yitwa Kigali Pelé Stadium, ikaba yafunguwe ku mugaragaro na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ndetse na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino.

Perezida Kagame nyuma yo kumurika iryo zina rishya, yashimiye Perezida wa FIFA ndetse anavuga ko iyi Stade izajya ihuriza hamwe abakinnyi batandukanye, ariko bigira ku bigwi bya Pelé, wabaye igihangange muri ruhago, uheruka kwitaba Imana.

AMAFOTO: Niyonzima Moïse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka