Perezida Kagame na Dr Motsepe bafunguye ku mugaragaro Sitade Amahoro

Kuri uyu wa Mbere tariki 01 Nyakanga 2024, Perezida Paul Kagame, ari kumwe na Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF), Dr Patrice Motsepe, bafunguye ku mugaragaro Sitade Amahoro nyuma yo kuvugururwa.

Perezida Kagame na Patrice Motsepe uyobora CAF ubwo bafunguraga Sitade Amahoro ku mugaragaro
Perezida Kagame na Patrice Motsepe uyobora CAF ubwo bafunguraga Sitade Amahoro ku mugaragaro

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu mugoroba mbere y’umukino wagombaga guhuza ikipe ya APR FC ndetse na Police FC kuri Sitade Amahoro ivuguruye.

Sitade Amahoro ni Sitade yavuguruwe igashyirwa ku rwego mpuzamahanga aho yavuye ku kwakira abantu ibihumbi 25 ubu ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 45.

Usibye kuvugururwa igashyirwa ku rwego mpuzamahanga, Sitade Amahoro yashyizwemo ikoranabuhanga rigezweho, inyubako zitandukanye zirimo imbere, ndetse ikaba ifite n’ubushobozi bwo kwakira ibindi bikorwa bitandukanye bihuza abantu benshi.

Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko ubu nta rwitwazo
Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko ubu nta rwitwazo

Mu ijambo rye ubwo yafunguraga ku mugaragaro Sitade, Perezida Kagame yavuze ko nta rwitwazo ku bafite impano yaba Abanyarwanda ndetse na Afurika ko ari cyo gihe ngo bazibyaze umusaruro, ndetse akaba yasezeranyije urubyiruko ko hari n’ibindi biri mu nzira.

Perezida Kagame kandi yaboneyeho umwanya wo gushimira Perezida wa FIFA ndetse na Dr Patrice Motsepe uyobora impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika ku bwo kubashishikariza ndetse no kubatera ingabo mu bitugu ngo bagere ku gikorwa remezo nk’iki.

Yagize ati “Ndashaka gushimira Perezida wa CAF, umuvandimwe Patrice Motsepe, ndetse na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino. Aba bombi badushishikarije kubaka igikorwa remezo cy’umupira w’amaguru nk’iki.”

“Bakomeze ibintu byinshi kugira ngo bafashe u Rwanda ndetse n’ibindi bihugu bya Afurika bagamije kuzamura umupira w’amaguru w’Abanyafurika binyuze mu bikorwa nk’ibi kugira ngo urubyiruko rwa Afurika rubone aho gukuriza impano zarwo. Ubu rero nta rwitwazo ku rubyiruko rwacu, mugomba kukora cyane ndetse neza.”

Dr Patrice Motsepe yashimiye cyane Perezida Kagame ku bw’igikorwa gikomeye bakoze cyo kubaka sitade yinjiye mu nziza muri Afurika ndetse no ku Isi.

Dr Patrice Motsepe yashimiye cyane Perezida Kagame ku bw'iyi Sitade iri mu nziza muri Afurika no ku Isi
Dr Patrice Motsepe yashimiye cyane Perezida Kagame ku bw’iyi Sitade iri mu nziza muri Afurika no ku Isi

Yari inshuro ya kabiri iyi sitade ibereyeho umukino nyuma y’uko tariki ya 15 Kamena 2024 ikipe ya APR FC yari yahanganyirije n’ikipe ya Rayon Sports 0-0 mu mukino wari wiswe Umuhuro mu Mahoro ndetse ukaba ari n’umukino wari wifashishijwe mu gusuzuma ibijyanye n’imyinjirize, ikoranabuhanga ndetse n’ibindi bitandukanye.

Iyi Sitade Amahoro yamaze kwemerwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ndetse no muri Afurika (CAF).

Iki gikorwa cyakurikiwe n’umukino wahuje ikipe ya APR FC ndetse na Police FC, ikipe ya APR FC itsinda Police FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Mugisha Gilbert.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

tubashimiye inkurunziza mutugezaho mukomereze aho

ndanyuzwe yves yanditse ku itariki ya: 2-07-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka