Yamenyekanye cyane ku kuba yaratwaye ibikombe by’isi 3, ndetse akaba ari we muntu rukumbi ku isi, waciye agahigo ko gutsinda ibitego 1,281 mu mikino 1,363 akinira ikipe ye, kandi atavuye mu gihugu cye cya Brazil.
Dore tumwe mu dushya twaranze ubuzima bwe :
Pelé yirukanye umusifuzi mu kibuga
Tariki ya 18 Kamena 1968, ubwo ikipe yakiniraga ya Santos FC yahuraga mu mukino wa gicuti n’ikipe yo muri Colombia, umukino wabereye mu mujyi wa Bogota, umusifuzi witwa Guillermo Velazquez, yabwiye Pelé ko agomba gusohoka mu kibuga ku ikosa yari akoze. Aha, ibyo gutanga amakarita atukura byari bitarabaho, kuko byatangiye mu mwaka wa 1970.
Aha, umusifuzi yavuze ko Pelé yari atutse myugariro w’ikipe ya Colombia. Abakinnyi b’ikipe ya Santos bahise bakora uruziga ku musifuzi, ndetse n’abaje kureba umupira bose batangira kuvuga ko Pelé arenganye.
Muri uwo mukino, umusifuzi Velazquez yahise asohoka mu kibuga, asimburwa n’umusifuzi wo ku ruhande. Mu kiganiro yahaye abanyamakuru mu mwaka wa 2010, Velazquez yatangaje ko icyo gihe abakinnyi ba Santos, bamubwiye ko byihuse, ahita ava mu kibuga, Pelé asubira mu kibuga.
Pelé ntiyigeze na rimwe akinira ikipe y’i Burayi
Mu gihe hari amakipe menshi y’i Burayi yamwifuzaga, nka Real Madrid, AC Milan, Pelé ntiyari yemerewe kuva muri Brazil ngo ajye kuyakinira. Santos FC yakomeje guhakanira amakipe yose yifuzaga kumugura, cyane ko muri iki gihe icyifuzo cy’umukinnyi ubwe nta gaciro gakomeye cyabaga gifite.
Byageze aho Guverinoma ya Brazil ivuga ko ibirebana no kugurisha Pelé ari yo bireba, bitewe n’igitutu amakipe y’i Burayi yashyiraga kuri Santos FC. Mu mwaka wa 1961, Perezida wa Brazil Janio Quadros yashyize hanze Iteka rivuga ko Pelé ari umutungo w’igihugu, kandi ko udashobora kugurishwa hanze. Gusa, nyuma yo kumara imyaka 18 akinira Santos FC, mu mwaka wa 1975, yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yakiniye ikipe ya New York Cosmos.
Bwa mbere mu buzima bwe, Pelé yabaye kapiteni w’ikipe ku myaka 50
Nta hantu na hamwe uzigera ubona Pelé yambaye igitambaro cyo ku kuboko, cyambarwa na ba kapiteni b’amakipe, uretse mu mukino yakinnye mu mwaka wa 1990, ubwo yizihizaga isabukuru ye y’imyaka 50, umukino wabaye yaramaze kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, agakina iminota 45 gusa.
Ni umukino wateguwe mu buryo bwa gicuti, aho ikipe ya Brazil yahuye n’ikipe yari igizwe n’abakinnyi baturutse mu makipe anyuranye, umukino wabereye mu mujyi wa Milan.
Indi myaka yose yabanje, Pelé, ntiyigeze yemera ko bamuha umwanya wo kuyobora bagenzi be mu ikipe.
Pelé yabaga ku rutonde rw’abasimbura umunyezamu bibaye ngombwa mu ikipe ya Santos FC na Brésil
Uretse guconga ruhago, Pelé yari n’umunyezamu mwiza. Mu buzima bwe mu kibuga, yagiye mu izamu rya Santos FC inshuro 4, kandi nta gitego cyigeze kimwinjirana. Muri icyo gihe, byari byemewe ko umuzamu asimbuzwa inshuro imwe yonyine mu mukino. Umukino uzwi cyane Pelé yari mu izamu, ni umukino wa kimwe cya kabiri cy’irangiza cy’igikombe cya Brazil, wabaye mu mwaka wa 1964.
Benshi bashatse kwitwa izina rye
Pelé yagize abantu benshi biswe amazina ye ku isi. Abakinnyi babaga ibyamamare mu bihugu byabo, bongeragaho akazina ka Pelé. Aha twavuga nk’umukinnyi wamamaye mu gihugu cya Ghana ndetse no mu makipe akomeye y’i Burayi, Abedi Ayew, wamenyekanye nka Abedi Pelé.
Izina rye rya batisimu « Edson », mu myaka ya 1950, ryari rimaze guhabwa abana basaga ibihumbi 43 muri Brazil. Pelé amaze gutwara ibikombe by’isi inshuro 3, agatsinda n’igitego cye cyuzuza umubare w’ibitego 1000, umubare w’abiswe Edson muri Brazil warenze ibihumbi 111.
Habuze gato ngo Pelé ayobore igihugu cya Brazil
Pelé ntiyigeze atanga kandidatire ku mwanya wa Perezida, nk’uko yari yarabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru mu mwaka wa 1990. Yagombaga kwiyamamaza mu mwaka wa 1994.
Gusa ariko, yamaze imyaka 3 ari Minisitiri wa Siporo kuva mu mwaka wa 1995-1998. Muri icyo gihe, yaharaniye ko abakinnyi b’umwuga bahabwa umwanya, bakagira uruhare ku bijyanye n’igura n’igurishwa ryabo mu makipe akomeye, amahirwe Pelé atigeze agira na rimwe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|