Pelé wamamaye mu mupira w’amaguru yitabye Imana

Umunya-Brazil Edson Arantes do Nascimento uzwi nka Pelé akaba umunyabigwi mu mupira w’amaguru w’Isi yitabye Imana ku wa Kane tariki 29 Ukuboza 2022 azize kanseri y’amara ku myaka 82 y’amavuko.

Yatowe nk'umukinnyi w'ikinyejana cya 20
Yatowe nk’umukinnyi w’ikinyejana cya 20

Iyi nkuru y’incamugongo yasakaye mu isi y’umupira w’amaguru n’Isi yose muri rusange ku mugoroba wo ku wa Kane nyuma y’uko yari amaze iminsi mu bitaro yagiyemo tariki 29 Ugushyingo 2022.

Inkuru Kigali Today ikesha Ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press, ivuga ko ibitaro yakurikiranirwagamo n’abaganga byatangaje ko Pelé yazize ingaruka z’indwara ya kanseri yari amaranye iminsi kuko yayisanzwemo bwa mbere muri Nzeri 2021 ndetse akabagwa.

Pelé yavuze ko yatsinze ibitego 1283
Pelé yavuze ko yatsinze ibitego 1283

Pelé witabye Imana azize uburwayi mu buzima bwe yakiniye amakipe abiri ari yo Santos yabayemo kuva mu 1957 kugeza mu 1974 ubwo yajyaga muri New York Cosmos yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakiniye kugeza mu 1977.

Kuva tariki ya 7 Nyakanga 1957 ubwo yatangiraga gukinira Brazil afite imyaka 17 y’amavuko kugeza tariki 18 Nyakanga 1971 akina umukino wa nyuma, yayikiniye imikino 92 ayitsindira ibitego 77 agahigo yamaranye igihe kirekire dore ko kakuweho na Neymar mu gikombe cy’Isi cya 2022 aho kugeza ubu ari bo bamaze gutsindira iki gihugu ibitego byinshi.

Pelé afatwa nk'umwe mu bakinnyi b'ibihe byose
Pelé afatwa nk’umwe mu bakinnyi b’ibihe byose

Mu ikipe y’igihugu ya Brazil Pelé kandi yegukanye Igikombe cy’Isi inshuro eshatu(1958,1962,1970).

N’ubwo ibitego yatsinze mu buzima bwe bwose bivugwa mu buryo butandukanye bitewe n’uwakoze ubushakashatsi, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi(FIFA) rigaragaza ko Pelé ari ku mwanya wa gatanu mu bakinnyi batsinze ibitego byinshi mu mateka ya ruhago aho bavuga ko yaba muri club n’ikipe y’igihugu mu mikino 831 yatsinzemo ibitego 757 gusa we ku giti cye mu 2015 abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yavuze ko yatsinze ibitego 1283.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Naruhukire mumahoro arambaje cyane. Ndi huye mumudugudu wa rwabuye.

HAKUZWEYEZU Samson yanditse ku itariki ya: 30-12-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka