Paul Muvunyi atorewe kuyobora Rayon Sports asimbura Gacinya Denis

Kuri iki cyumweru abanyamuryango b’ikipe ya Rayon Sports bateranye batora komite nshya, aho batoye Paul Muvunyi wigeze no kuyobora iyi kipe ku mwanya wa Perezida.

Gacinya Denis wari usanzwe ayobora Rayons Sport atorewe kungiriza Paul Muvunyi
Gacinya Denis wari usanzwe ayobora Rayons Sport atorewe kungiriza Paul Muvunyi

Gacinya Chance Denis wari usanzwe ari Perezida w’ikipe yatorewe kuba Visi Perezida, ku mwanya w’umubitsi hatowe Muhire Jean Paul usanzwe ari Umuyobozi wa Fan Club ya Gikundiro Forever, n’aho Itangishaka Bernard uzwi nka King Bernard atorerwa kuba Umunyamabanga mukuru w’ikipe, ari nawe ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatowe:

Komite nyobozi:

Perezida: Paul Muvunyi
Visi Perezida: Gacinya Chance Denys
Umubitsi: Muhire Jean Paul
Umunyamabanga Mukuru: Itangishaka Bernard ’Kingi’

Akanama k’inararibonye:

Perezida: Dr.Emile Rwagacondo
Visi Perezida: Ngarambe Charles

Abagenzuzi:

Umuyobozi: Bagwaneza Theopiste

Akanama Nkemurampaka:

Jean Damascene
Gatete
Ahishakiye Silas

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

MUVUNYI Paul nabagenzi nawe tubifurije imirimo myiza muri Gikundiyo yacu. Imana izabashobize kuyigeza kure hashoboka. Natwe tubari inyuma

Me Pasteur Rutikanga Gabriel yanditse ku itariki ya: 23-10-2017  →  Musubize

Ni mutegure igikorwa ngarukamwaka (Rayon sport day)kandi kizenguruka mu Ntara kibe icyo guhuza abakunzi n’abafana ba famille rayon buri karere diasopara ,abaterankunga bose bahabwe umwanya batange inkunga izafasha ikipe komite za fanny club zihabwe amanota y’imihigo zizaba zarahize buri mwaka (ubwitabire,umusanzu,ibikoresho zifite , Imyambarire kwitabira inama ....)murebeko ikipe itazagira ubudasa muri Africa kandi mutumiremo abahanzi bo mu gihugu no hanze Ubwo nibwo muzamenya rayon sport icyo aricyo mubijyanyen’abakunzi baton Kamaro bagira habeho transparency gusa iyi n’ikipeyaba ikize muri afica kubera ishyaka abanya rwanda bagira.

Muhire Dieudonne yanditse ku itariki ya: 23-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka