Patrick Sibomana Pappy yavuze ku gukinira Rayon Sports n’umwaka we wa mbere muri Tanzania

Umunyarwanda Patrick Sibomana ukinira Young Africans (Yanga) yo muri Tanzania, yagize icyo avuga ku makuru yavugaga ko ashobora gusinyira imwe mu makipe ya hano mu Rwanda.

Nyuma yo gusoza umwaka w’imikino bakina umukino wa nyuma muri shampiyona ya Tanzania kuri iki Cyumweru, Patrick Sibomana Pappy ukina muri Yanga Fc, avuga ko yashimishijwe n’uko uyu mwaka we wa mbere wagenze, ariko agatangaza ko afite intego zisumbuyeho mu mwaka w’imikino utaha.

Mu kiganiro yagiranye na KT Radio, Sibomana Patrick yavuze ko yishimira kuba muri uyu mwaka w’imikino ari we mukinnyi wa kabiri watsinze ibitego byinshi muri iyi kipe (birindwi), agatsinda ibitego bibiri mu mukino w’igikombe cya Azam ndetse akanatsinda muri Champions League.

Yagize ati “Kuba ndangije shampiyona ndi uwa kabiri mu batsindiye ibitego byinshi ikipe ya Yanga, aho natsinze ibitego birindwi, ntsinda ibitego bibiri mu gikombe cya Azam, ntsinda ibitego bibiri muri CAF Champions League, navuga ko uyu mwaka utagenze nabi.”

“Umwaka utaha intego mfite ni ukugera ku byo nari nagezeho noneho nkongera, ngakina umwaka wose mpozaho, kuko uyu mwaka ushize ku mwanya wanjye wa 11 sinahozagaho muri 11 babanzamo nk’uko nabyifuzaga.”

Patrick Sibomana ari gukinana na Haruna Niyonzima muri Yanga SC
Patrick Sibomana ari gukinana na Haruna Niyonzima muri Yanga SC

Yavuze no ku mutoza Luc Eymael uheruka kwirukanwa n’iyi kipe

“Ni ibintu bibabaje cyane kuko twabanaga neza, ni umutoza ugira ishyaka kandi ukunda intsinzi kuruta ibintu byose, akora igishoboka cyose ariko akabona intsinzi, nk’abakinnyi ntacyo twabikoraho kuko ni amahitamo y’abayobozi.”

Hashize iminsi kandi hanavugwa ko ashobora kugaruka mu Rwanda akaba yasinyira imwe mu makipe yo mujyi wa Kigali arimo Rayon Sports, Kiyovu Sports cyangwa se AS Kigali, gusa avuga ko we kugeza ubu ataramenya ahazaza he

“Ibya Rayon Sports nta na kimwe gihari, n’izindi zo mu Rwanda nta na kimwe, iby’ahazaza hanjye umuntu yazabimenya mu minsi iri imbere, kuko sinatangaza ibitaraba”

Avugwa mu makipe yo mu Rwanda, ariko avuga ko ataramenya ahazaza
Avugwa mu makipe yo mu Rwanda, ariko avuga ko ataramenya ahazaza

Sibomana Patrick yakiniye amakipe arimo Isonga FC, APR FC ari nayo yatinzemo cyane, aza kwerekeza hanze y’u Rwanda mu ikipe ya Shakhtyor Soligorsk yo muri Belarus, ayivamo akina igihe gito mu ikipe ya Mukura VS mbere yo kwerekeza muri Yanga SC umwaka ushize.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka