Ibiganiro bya nyuma hagati y’impande zombi byabereye mu gihugu cy’Ubufaransa kuri uyu wa mbere tariki 11 Nyakanga 2022, hagati ya Perezida wa Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvenal ndetse na Patrick Aussems.
- Patrick Aussems yatoje Simba SC yo muri Tanzania
Uyu mugabo wanyuze mu makipe atandukanye muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba gutoza ikipe ya Kiyovu Sports azabifatanya na Mateso Jean de Dieu uzaba ari umutoza wungirije, Frank Plaine uzaba ashinzwe kongerera abakinnyi imbaraga ndetse na Ndaruhutse Theogene Djabil uzaba ari umutoza w’abanyezamu.
- Patrick Aussems na Perezida wa Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvenal
Patrick Aussems umaze gutoza amakipe 17 mu myaka 30 amaze atoza, yatoje ikipe ya Simba SC muri Tanzania ndetse na AFC Leopards yo muri Kenya mu gihe we nabo bazafatanya bagiye muri Kiyovu Sports ngo basimbure Haringingo Francis na bagenzi be batozaga iyi kipe bayivuyemo nyuma y’umwaka w’imikino wa 2021-2022 bayigejeje ku mwanya wa kabiri muri shampiyona.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|