Paris Saint-Germain yashyizeho abatoza n’abayobozi b’ishuri ryayo mu Rwanda

Ishuri ry’umupira w’amaguru ry’ikipe ya Paris Saint-Germain rigiye gutangira mu Rwanda, ryamaze gushyiraho abayobozi n’abatoza.

Ibi bibaye nyuma y’amahugurwa yamaze iminsi itatu mu Rwanda yari ayobowe n’umutoza mukuru w’ishuri ry’umupira w’amaguru rya Paris Saint-Germain witwa Benjamin Houri, ahuza abatoza 18 bagombaga gutoranywamo bane bazatoza muri iri shuri.

Theonas Ndanguza yagizwe Umuyobozi Mukuru
Theonas Ndanguza yagizwe Umuyobozi Mukuru

Nyuma y’aho iri shuri ryahawe Theonas Ndanguza nk’Umuyobozi mukuru (General Manager), akaba ubusanzwe nyuma yo kwiga Siporo mu ishuri rikuru rya KIE, akaba yari umujyanama mu bya Tekinike wari uhagarariye Ferwafa mu Ntara y’Amajyepfo.

Grace NYINAWUMUNTU yagizwe Umuyobozi wa Tekinike
Grace NYINAWUMUNTU yagizwe Umuyobozi wa Tekinike

Grace Nyinawumuntu kandi na we wamenyekanye nk’umutoza wa AS Kigali y’abagore ndetse akanatoza Amavubi y’abagore, yagizwe umuyobozi wa Tekinike w’iri shuri.

Staff ya Academy ya Paris Saint-Germain mu Rwanda

 General Manager: Theonas NDANGUZA
 Technical Responsible: Grace NYINAWUMUNTU

Abatoza:

Hamida MUREKATETE
Alain MBABAZI
David Rumanzi
Nonde Mohamed

Murekatete Hamida
Murekatete Hamida
Mbabazi Alain
Mbabazi Alain
Rumanzi David
Rumanzi David
Nonde Mohamed
Nonde Mohamed
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ni nsabimana ndagirango mbasobanuze ko nakunze igitekerezo kokuzamura impano zabana babyanyarwanda konange pfite impano yogukina umupira kandi narabibasabye mwazapfashije kombikunda gukina cyane murakoze number ni 0780296396 Wenda muzinyohereza kuriyi nemero imana ibahe umugisha

Ni nsabimana yanditse ku itariki ya: 23-09-2021  →  Musubize

Ako cademy ya psg kwiyandikisha nigute mutubwire ni Daniel

Daniel yanditse ku itariki ya: 16-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka