Paris Saint Germain yasezereye Leipzig, igera ku mukino wa nyuma bwa mbere mu mateka

Mu mukino wa mbere wa ½ cy’irangiza wa Champions League, ikipe ya Paris Saint Germain yatsinze Leipzig bituma igera ku mukino wa nyuma bwa mbere mu mateka yayo.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri Tariki 18/08/2020, haraye hakinwe umukino wa mbere wa ½ cy’irangiza cya UEFA Champions League, umukino wahuje Paris Saint Germain yo mu Bufaransa ndetse na Leipzig yo mu Budage.

Di Mari na Neymar bishimira igitego
Di Mari na Neymar bishimira igitego

Uyu mukino waje kurangira ikipe ya Paris Saint Germain yanahabwaga amhirwe itsinze Leipzig ibitego 3-0, byatsinzwe na Marquinhos ku munota wa 13, Ángel di María ku munota wa 42,ndetse na Juan Bernat ku munota wa 56.

Marquinhos ni we wafunguye amazamu n'umutwe, nyuma ya Coup-Franc yari itewe na Di Maria
Marquinhos ni we wafunguye amazamu n’umutwe, nyuma ya Coup-Franc yari itewe na Di Maria

Ikipe ya Paris Saint Germain mu mateka yayo ni ubwa mbere igeze ku mukino wa nyuma wa Champions League, ikaba igomba gutegereza iza kuva hagati ya Lyon na Bayern Munchen yo mu Budage, umukino wundi wa ½ uba ku I Saa tatu z’ijoro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka