Paris Saint Germain yanyagiye Beveren mu mukino Djihad Bizimana yakinnye iminota 90 (AMAFOTO)

Ikipe ya Paris Saint Germain yihereranye Waasland-Beveren ikinamo umunyarwanda Djihad Bizimana iyinyagira ibitego 7-0 mu mukino wa gicuti.

Kuri Stade ya Paris Saint Germain izwi nka Parc des Princes, iyi kipe yari yahakiriye ikipe ya Waasalnd Beveren yo mu Bubiligi mu mukino wa gicuti, wari mu rwego rwo gufasha ikipe ya Paris Saint Germain yari imaze amezi ane idakina kwitegura imikino ya Champions League.

Djihad Bizimana ashaka uburyo yakwambura umupira Neymar
Djihad Bizimana ashaka uburyo yakwambura umupira Neymar

Ni umukino iyi kipe ya Paris Saint Germain itigeze ijenjeko kuko yari yabanjemo ikipe yayo ya mbere irimo abakinnyi nka Neymar Junior, Kylin Mbappe, Di Maria n’abandi, mu gihe ku ruhande rwa Beveren umunyarwanda Djihad Bizimana yari yabanje mu kibuga.

Muri uyu mukino wakinwe iminota 120 aho hakinwe uduce tune buri gace gafite iminota 30 nyuma yaho bakagenda bafata akaruhuko k’iminota 10, umukino waje kurangira Paris Saint Germain mu buryo buyoroheye inyagiye Beveren ibitego 7-0.

Ku munota wa 20 w’umukino ku mupira wari uhinduwe na Kylian Mbappé, Vukotic yitsinze igitego cya mbere n’umutwe, ku munota wa 27 Neymar akorerwaho ikosa ryavuyemo Penaliti aza no guhita ayitera arayinjiza.

Ku munota wa 46, Paris Saint Germain yabonye indi penaliti iterwa na Neymar, ariko ntiyayohereza mu izamu ahubwo awuhereza Mauro Icardi wahise atsinda igitego cya gatatu, ku munota wa 60 Mbappe na we abone igitego cye ari na cyo cya kane cya Paris Saint Germain.

Choupo-Moting wari winjiye mu kibuga asimbura, yahise atsindira Paris Saint Germain ibitego bibiri ku munota wa 65 n’uwa 66, naho ku munota wa 93 Mbe Soh nawe wari wnjiye mu kibuga asimbuye yatsindiye PSG igitego cya 7-0 ari nako umukino warangiye.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi

Paris Saint Germain: Keylor Navas - Kehrer, Marquinhos, Kimpembe, Bakker – Angel Di Maria, Marco Verratti, Idrissa Gana Gueye, Neymar Juniro – Kylian Mbappé, Mauro Icardi.

Waasland-Beveren: Lucas Pirard, Daam Foulon, Jur Schryvers, Brendan Schoonbaert, Alexandar Vukotic, Maximiliano Caufriez, Djihad Bizimana, Alessandro Albanese, Yuki Kobayashi, Joe Efford na Din Sula.

Neymar wagoye cyane ikipe ya Waasland-Beveren
Neymar wagoye cyane ikipe ya Waasland-Beveren
Eric Choupo-Moting yagiye mu kibuga asimbuye atsindira PSG ibitego bibiri
Eric Choupo-Moting yagiye mu kibuga asimbuye atsindira PSG ibitego bibiri
Neymar yatsinze Penaliti, iya kabiri awuhereza Mauro Icardi nawe aritsindira
Neymar yatsinze Penaliti, iya kabiri awuhereza Mauro Icardi nawe aritsindira
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka