Papa Francis yakiriye umukinnyi Zlatan Ibrahimovic i Vatikani

Rutahizamu Zlatan Ibrahimovic wakiniye amakipe atandukanye ubu akaba akinira ikipe ya Milan AC mu Butariyani, yasuye Papa Francis mu biro bye i Vatican tariki 14 Ukuboza 2021.

Ibinyamakuru by’i Vatican byatangaje ko Papa yakiriye neza uwo mukinnyi asanzwe akunda, anamushimira uburyo ngo akomeje kwitwara neza mu kibuga anyeganyeza inshundura umunsi ku wundi.

Uwo mukinnyi abenshi bakunze kwita Imana, abandi bakamwita Intare bitewe n’imbaraga akomeje kugaragaza mu kibuga ku myaka afite isaga 40, ku rukuta rwe rwa Instagram nyuma yo guhura na Papa, yashyizeho amafoto yandikaho ati “Peace and Love” (Amahoro n’urukundo).

Mu mpano Zlatan yahaye Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi harimo umwambaro n’igitabo aherutse kwandika kivuga ku buzima bwe.

Papa Francis uzwiho gukurikirana ibijyanye n’umupira w’amaguru cyane cyane mu gihugu avukamo, akunze kwakira ibihangange binyuranye muri uwo mukino barimo Lionel Messi bafite inkomoko imwe mu gihugu cya Argentine, aho mu mwaka wa 2019 abanyamakuru bamubajije ku kibazo cy’abagereranya Messi nk’Imana, abasubiza agira ati “Messi ni umukinnyi mwiza ufite ubuhanga budasanzwe, ariko kandi Messi si Imana.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Zlatan Ibrahimovic ubanza ari umukristu mwiza kubera ko tutajya tumwumva mu busambanyi,kimwe na Messi.Aba stars benshi bijandika mu busambanyi.Gusa ntabwo dukwiye kwita Paapa ngo ni Nyirubutungane.Kubera ko ijambo ry’Imana rivuga ko nta muntu w’intungane iba ku isi.Ikindi kandi,ntabwo akwiriye kugira abantu abatagatifu.Imana yonyine niyo ifite ubwo bushobozi kubera ko ireba mu mutima,ikamenya abeza n’ababi.

nyemazi yanditse ku itariki ya: 17-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka