Sosiyeti yo muri Portugal icuruza ibikomoka kuri petroli yitwa GALP Sosiyeti ya GALP imaze imyaka 60 ikorera muri Mozambique, yemeye kuba umwe mu baterankunga b’ibanze b’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Mozambique izwi nka OS Mambas
Iyi sosiyeti imaze kandi imyaka 20 itera inkunga ikipe y’igihugu ya Portugal ifite igikombe cy’u Burayi cya 2016, ikaba ifite intego yo gufasha ikipe y’igihugu ya Mozambique na ruhago ya Mozambique kugera ku ruhando mpuzamahanga.
Alberto Simango , Umuyobozi wa Federasiyo ya Mozambique yashyikirije ku mugaragaro umwenda w’ikipe y’igihugu Paulo Varela uhagarariye sosiyeti ya GALP muri Mozambique.
Ku mukino w’Amavubi, Mozambique izaba yambaye umwambaro mushya
Usibye iriya sosiyete yitwa GALP, Mozambique kandi ku wa mbere w’iki cyumweru bamurikiwe umwambaro mushya bagiye kujya bakinana bashyikirijwe na sosiyete yitwa Lacotoni, ukazakinanwa bwa mbere kuri uyu wa Kane ubwo bazaba bahatana n’Amavubi.
Abakinnyi Mozambique yahamagaye bagomba guhatana n’Amavubi
Abanyezamu:
Guirrugo (União do Songo)
Victor (Costa do Sol)
Franque (Ferroviário de Maputo)
Ba myugariro
Mexer (Bordeaux/France)
Zainadine (Marítimo/Portugal)
Infren (União do Songo)
Chico (Ferroviário de Maputo)
Edmilson Dove (Cape Town, Africa y’Epfo)
Reinildo (Lille, France)
Sidique (Desportivo Maputo)
Abakina hagati
Telinho (União do Songo)
Kito (Ferroviário de Maputo)
Salomão (Costa do Sol)
Kambala (Baroka FC, África y’Epfo)
Dominguez (Bidvest Wits, África y’Epfo)
Geny Catamo (Sporting/Portugal)
Ba rutahizamu
Amâncio (Vitória de Setúbal, Portugal)
Witi (Nacional de Portugal)
Clésio (Gabala, Turquia)
Ratifo (Pforzheim, Ubudage)
Luis Miquissone (União de Songo)
Maninho (Ferroviário da Beira)
Reginaldo (Shakthar)
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|