Ombolenga Fitina ashobora kudakinira APR FC mu mwaka utaha w’imikino

Myugariro w’ikipe ya APR FC Ombolenga Fitina, biravugwa ko ashobora kwerekeza muri Afurika y’Epfo mu mwaka utaha w’imikino, akaba ashobora kutazakinira APR FC muri uyu mwaka w’imikino uri imbere

Myugariro Omborenga Fitina ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo mu ikipe ya APR FC ndetse no mu ikipe y’igihugu Amavubi, biravugwa ko yaba agiye gutandukana na APR FC akinira kuva mu mwaka wa 2017.

Amakuru dukesha Radio 10 ni uko uyu myugariro yaba yaramaze kumvikana n’ikipe ya Super Sport United yo muri Afurika y’Epfo, iyi kipe ikaba iri ku mwanya wa gatatu muri shampiyona yari igeze ku munsi wa 24, inyuma ya Kaizer Chiefs ndetse na Mamelodi Sundowns.

Omborenga Fitina ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza muri uyu mwaka w'imikino
Omborenga Fitina ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza muri uyu mwaka w’imikino

Mu mwaka w’imikino wa 2016/2017 Omborenga yagiye kugerageza amahirwe hanze y’u Rwanda mu ikipe ya Topvar Topoľčany yo muri Slovakia, aho yagiye avuye muri Kiyovu Sports ariko ntibyagenda neza agaruka mu Rwanda.

Nyuma yaho Omborenga yahise asinyira APR FC amasezerano y’imyaka ibiri, nyuma na bwo mu mwaka ushize wa 2019 ari kumwe na Emmanuel Imanishimwe berekeje mu gihugu cya Bukgaria, aho byavugwaga ko bagiye gukinira ikipe ya CSKA Sofia ariko na bwo ntibyakunda bagaruka muri APR FC.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka