Nzasezera - Umutoza w’Amavubi abajijwe niba azongera amasezerano

Umutoza w’ikipe y’Igihugu, Frank Spittler yavuze ko azasezera ku mwuga wo gutoza nyuma y’uko amasezerano y’umwaka afite yo gutoza Amavubi azaba arangiye mu mezi abiri ari imbere.

Ibi uyu mutoza ukomoka mu Budage yabitangaje kuri uyu wa Kabiri mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’umukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2025, yanganyijemo na Nigeria 0-0 aho yavuze ko ubwo amasezerano azaba arangiye azasezerera.

Ati "Ubwo nageraga hano bambajije igihe nifuza kuhamara, mvuga ko nifuza kuhaguma umwaka umwe kuko nyuma nzasezera ku gutoza, inkweto zanjye ziri gusaza."

Frank Spittler, ubwo yatangazaga ko azasezera, byatunguye benshi maze yongera kubazwa niba koko azasezera, abishimangira avuga ko nyuma y’amasezerano afite ariko bizagenda.

Tariki ya 1 Ugushyingo 2023, nibwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryatangaje Frank Spittler nk’umutoza mushya w’Amavubi, kuva icyo gihe amaze gutoza imikno umunani (8) irimo itandatu y’amarushanwa n’ibiri ya gicuti. Muri iyi mikino yatsinzemo itatu (3) anganya ine (4) atsindwa umwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Biragaragara ko mu mvugo z’uyu mutoza harimo agasuzuguro; ubwo se kuvuga ko inkweto ze zishaje bisonanuye ko mu mafaranga ahembwa atashobora kugura inkweto

Hakuzimana yanditse ku itariki ya: 11-09-2024  →  Musubize

NAbazwe, icyo, ashaka, agihabwe, yonjyereho, undi, mwaka

Ellias yanditse ku itariki ya: 10-09-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka