Nyuma yo kwirukanwa mu Nzove, Rayon Sports yangiwe gukorera imyitozo ku Mumena

Ikipe ya Rayon Sports iracyashakisha ikibuga cyo gukoreraho imyitozo nyuma yo kwirukanwa ku kibuga cya Skol yitorezagaho, ni nyuma y’aho yifuje gusubira ku kibuga cyo ku Mumena yakoreragaho mbere ariko ba nyiracyo bakayangira.Ubu noneho igiye ku kibuga cya Ferwafa.

Ku wa Kabiri w’iki cyumweru,ni bwo ikipe ya Rayon Sports yari yangiwe kongera gukorera imyitozo ku kibuga cyubatswe n’uruganda rwa Skol ahazwi nko mu Nzove, kuri uyu wa Kane ubwo yageragezaga gukorera imyitozo ku kibuga cyo ku Mumena yaje kwangirwa kuhakorera, ihita yerekeza ku kibuga cya Ferwafa.

Ikipe ya Rayon Sports kugeza ubu ntirabona aho ikorera imyitozo hahoraho
Ikipe ya Rayon Sports kugeza ubu ntirabona aho ikorera imyitozo hahoraho

Ejo nibwo umuyobozi mushya wa Rayon Sports Muvunyi Paul yatangarije Kigali Today ko Skol yababwiye ko bazongera gukinira kuri icyo kibuga ari uko babanje kwerekana uko amafaranga bahawe yakoreshejwe mu gihe cy’imyaka itatu ishize.

Agira ati “Ntabwo ari ukwirukanwa hari hashize imyaka itatu hataratangwa ikoreshwa ry’amafaranga.”

Rayon Sports yangiwe kongera gukorera kuri iki kibuga cya Skol
Rayon Sports yangiwe kongera gukorera kuri iki kibuga cya Skol

Akomeza agira ati “Nanjye nshyigikiye ko ayo mafaranga agaragazwa, turashyiraho abagenzuzi b’imari baturebere uko ayo mafaranga yakoreshejwe kandi turi kureba uko byakwihutishwa ntibiri butinde.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Arega degaule akunda kugoboka rayon bur’igihe iyo yabuze aho yerekeza, muribuka abaguriza bananiwe kwishyura Raoul shungu akabarega muri FIFA igiye kubamanura mucya kabiri igategeka KO bayikuraho amanota atatu hanyuma degaule akabaguriza 20 000$ aturutse muri ferwafa none abatije n’ikibugaaaaa mbega umuyobozi mwizaa utita ku magambo y’abakunzi ba gasenyi bazongere baririmbe ngo degaule wabooo ?? nawe azabasubize ngo..... nyikemurira ibibazo mwabuze aho muyerekeza..... ariko babonye isomo rya ruhago kweli erega abantu bashatse bajya bacisha make bubaha abayobozi babayobora kuko nta umenya aho bwira ageze.

etoo yanditse ku itariki ya: 27-10-2017  →  Musubize

Sibwo Muvunyi asenye ikipe ngo ntashaka ikibuga n’akabari!!!
Ese ko mbona ikipe itangiye kwangara arayifasha iki?
Njye mbona rayon sport buri gihe ivangirwa na bamwe mubiyita abakunzi bayo ariko hari izindi ndonke bagamije zitabonwa na buri wese.
Ese ni gute abantu bashaka uko ikipe yabaho bakorana amasezerano n’abatera nkunga, undi muntu akaza ngo ntashaka akabari, ngo ntashaka icyibuga umuteraďnkunga yabahaye? Ese ubu ninde uri kubyungukiramo? Nyamuna mumbwire niba Rayon irimo yunguka mugihe iri kwangara yabuze n’aho ikorera imyitozo.

Numvaga uwo mugabo ngo ni Muvunyi yari akwiye kuza ashimangira ibyo abamubanjirije bakoze apana kuza usenya byose.
Ngo umanika agati wicaye kukamanura ugahagarara.

Kalisa yanditse ku itariki ya: 26-10-2017  →  Musubize

Yes! Equipe nka Rayons zitagira msimamo nink’ibyo byakabaye bizibaho, naho kwerekana ikoreshwa ry’amafaranga byo iyo report ntiyaba isobanutse kuko abayobozi birirwa bayarwaniramo ninayo mpamvu nyamukuru batajya batera imbere bahora mu bibazo bidashira.

bigabo yanditse ku itariki ya: 26-10-2017  →  Musubize

Oooooh Rayon! Mbega mbega, Yanick yisubirire muri Gitinyiro ubu nta buzima burimo kbsa

kayigana yanditse ku itariki ya: 26-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka