Nyuma yo gutsindwa na Centrafrica, Amavubi yageze i Kigali- Amafoto

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru "Amavubi" yageze i Kigali nyuma yo gutsindwa mu minota ya nyuma n’ikipe ya Centrafurika.

Mu gicuku cyo kuri uyu wa Kabiri, ku i Saa Sita n’iminota 50, ni bwo abakinnyi bagize ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru bari bageze ku kibuga cy’indege i Kanombe, nyuma yo gutakaza umukino wa mbere w’amajonjora yo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika kizabera muri Cameroun umwaka wa 2019.

Haruna na Iranzi baganira nyuma yo kugera i Kigali
Haruna na Iranzi baganira nyuma yo kugera i Kigali
Rusheshangoga Michel, Emery Bayisenge na Manzi Thierry, bakina mu bwugarizi bw'Amavubi
Rusheshangoga Michel, Emery Bayisenge na Manzi Thierry, bakina mu bwugarizi bw’Amavubi

Bakigera i Kanombe, twaganiriye na Kapiteni w’iyo kipe, Haruna Niyonzima, adutangariza ko bababajwe no gutsindwa mu minota ya nyuma, ariko ko hari icyizere ko bazitwara neza mu mikino iri imbere

Yagize ati "Ntabwo binteye ubwoba cyane, gusa sinashimishijwe no gutsindwa, ntabwo wari umukino wo gutakaza, ariko kubera ariko byagenze ubu tugiye guhanga amaso imikino iri imbere kandi ndacyeka tuzayitwaramo neza kuko dufite ikipe nziza"

Niyonzima Haruna, Kapiteni w'Amavubi
Niyonzima Haruna, Kapiteni w’Amavubi

"Hari byinshi cyane byatumye dutsindwa, ku bwanjye ntabwo nabishyira ku mutoza, hari abashobora kuvuga ngo ni sisiteme, ariko umukinnyi ugendera kuri Sisiteme ntabwo burya ntabwo aba ari umukinnyi, icy’ingenzi ni ukureba aho tugeze, n’uburyo twumva Sisiteme"

"Gusa ni byinshi cyane byatumye dutsindwa, haba imvura yatugoye, uko batwakiriye ku munsi wa match siko byari bikwiye, twanagize amahirwe make gusa natwe dushobora twararangaye bikatuviramo gutsindwa mu minota ya nyuma"

Andi mafoto

Umufana Rujugiro usanzwe ufana APR n'Amavubi, ni we mufana rukumbi wari waje kwakira ikipe
Umufana Rujugiro usanzwe ufana APR n’Amavubi, ni we mufana rukumbi wari waje kwakira ikipe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Guseka ndumva nakibazo kirimo Eric we nonese wendaga ngobaze barira ikipe irakomeye ahubwo iri tsinda tuzariyobora rwose kuko na ivory coast nayo nigikenyeri bayitsindiye murugo

sam yanditse ku itariki ya: 13-06-2017  →  Musubize

Babajyane mu ngando nkuko abongereza bajyanye yo ikipe yabo babahate igiti banabigisha gukora bavunikira umwuga ubatunzi naho ubundi wagira ngo naba commediens

ety yanditse ku itariki ya: 13-06-2017  →  Musubize

Nimureke ikipe imenyerane ariko umusaruro uzaboneka

DUSABE Steven yanditse ku itariki ya: 13-06-2017  →  Musubize

NI AGAHINDA!!! BARISEKERA DISI KANDI BATSINZWE!!! birasobanura ko batazi icyo bashaka mu ikipe y’Igihugu!!!

Gasongo yanditse ku itariki ya: 13-06-2017  →  Musubize

ABANTU BAZI ICYO GUKORA BASEKA KURIYA BATSINZWE?

Gasongo yanditse ku itariki ya: 13-06-2017  →  Musubize

IBYO UVUZE NI UKURI .NTAGO BARAMENYA INDANGAGACIRO N ICYEREKEKEZO CY U RWANDA .BAKWIYE INGANDO BAKAJYA GISHALI CYANGWA SE GABIRO BAGASOBANURIRWA KWIHESHA AGACIRO NO GUHAGARARIRA ABANYARWANDA ICYO BIVUZE.
MWABONYE KO N IKIPE Y UBWONGEREZA INGANDO YABAGEZEHO BAKABAJYANA MU KIGO CYA MARINE BAGASOBANURIRWA ICYO GUHAGARARIRA IMWAMIKAZI N ABONGEREZA BISOBANUYE .
NAO ABO BASORE BARASEKA BARI KURI PHONE , .......
UBWO SE BATUZANIYE IKI ....???AMANOTA 3 CYANGWA SE RIMWE 1
OYA MINISPOC NIBAJYANE NKUMBA CYANGWA AO NAVUZE BAMENYE IBYO KWIHESA AGACIRO NAO UBUNDI NGIZO HEADPONES MU MATWI , BIBEREYE MURI CHART .......

dore yanditse ku itariki ya: 13-06-2017  →  Musubize

witegereje amafoto ubonako ntacyo bibatwaye baraseka birababaje kbs guhora dutsindwa

Eric yanditse ku itariki ya: 13-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka