Nyuma yo gukina na Mamelodi Sundowns Rayons Sport yabonanye na Ambasaderi w’u Rwanda muri Afrika y’Epfo

Nyuma y’umukino wo kwishyura Rayons Sport yatsindiwemo na Mamelodi Sundowns ibitego bibiri ku busa, Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo Vincent Karega ufite icyicaro mu Mujyi wa Pretoria, yabonanye n’ikipe ya Rayons Sport.

Rayons Sport na mbasaderi Vincent Karega bafata ifoto y'Urwibutso
Rayons Sport na mbasaderi Vincent Karega bafata ifoto y’Urwibutso

Mu kiganiro Ambasaderi Vincent Karega yagiranye n’iyi kipe, yabashimiye uburyo bagerageje kwitwara neza mu mukino utari woroshye n’ubwo batatahanye intsinzi, anabifuriza kugera mu rugo amahoro.

Yagize ati"Iyo ukinnye n’ikipe n’ubwo utayitsinda hari byinshi uyigiraho, nanezerewe guhura namwe, mukomeze mugerageze uko mushoboye kwitwara neza."

Nyuma yo gusezererwa na Mamellodi muri CAF Champions League,Rayons Sport igomba guhita yerekeza muri CAF confederation Cup, aho izamenya iyo bizahura muri Tombola iteganyijwe tariki 21 Werurwe 2018.

Ambasaderi Karega aramukanya n'Umutoza wungirije wa Rayons Sport Jano witakenge
Ambasaderi Karega aramukanya n’Umutoza wungirije wa Rayons Sport Jano witakenge
Ambasaderi Karega aganira na Ivan Minaert utoza Rayons Sport
Ambasaderi Karega aganira na Ivan Minaert utoza Rayons Sport
Aramukanya na Ndayishimiye Eric Bakame
Aramukanya na Ndayishimiye Eric Bakame
Ambasaderi Vincent Karega aganira n'abayobozi baje bayoboye ikipe ya Rayons
Ambasaderi Vincent Karega aganira n’abayobozi baje bayoboye ikipe ya Rayons
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Umuco mwiza. Bigaragaza gukunda igihugu. Bibaho gutsinda no gutsindwa.

Anaclet Bimenyimana yanditse ku itariki ya: 20-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka