Nyuma yo guhanwa kwa Rayon Sports umuyobozi wayo asanga Ferwafa ikwiye kwegura

Umuyobozi wa Rayon Sports Munyakazi Sadate aragira Ferwafa inama yo kwegura kuko abona itagifitiwe icyizere n’abo iyobora

Iyi nama Sadate yayigiriye FERWAFA mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter ubwo ikipe ya Rayon Sports yari imaze kumnyenyeshwa ibihano yafatiwe kubera kutitabira irushanwa ry’Igikombe cy’Ubutwari yari yatumiwemo nk’ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona giheruka.

Mu bihano Rayon Sports yahawe harimo kumara umwaka wose idategura cyangwa ngo ikine umukino wa gishuti ku butaka bw’u Rwanda,kutitabira irushanwa ry’Igikombe cy’Ubutwari umwaka utaha no gutanga ihazabu y’ibihumbi 300 Frws.

Sadate yanditse ati “Ubuyobozi bwiza bushingira ku cyizere ufitiwe nabo uyobora, iyo bagutakarije icyizere inzira nziza ushobora guhitamo ni UKWEGURA, ntago wayobora abantu batakubonamo icyizere niyo mpamvu mpamya ko iyi nama ariyo nziza ku buyobozi Bwa FERWAFA"

Tariki ya 24 Mutarama uyu mwaka nibwo Rayon Sports yatangaje ko yikuye mu irushanwa ry’Igikombe cy’Ubutwari rihuza amakipe ane yabaye aya mbere muri shampiyona y’icyiciro cya mbere ritegurwa na Ferwafa ku bufatanye n’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe(CHENO).

Rayon Sports yatangaje ko yikuye mu irushanwa kubera ko hari ibyo yasabaga Ferwafa guhindura mu mabwiriza y’irushanwa birimo kwemera ko abakinnyi yari yaguze batarabona ibyangombwa bakina iri rushanwa mu gihe Ferwafa yo yasabaga ko abazakina ari abasanzwe bafite ibyangombwa bya FERWAFA.

Rayon Sports yahise isimbuzwa Kiyovu SC mu irushanwa ryaje kwegukanwa na APR FC

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 20 )

Ariko c Ferwafa ibereye hariya gushyira mu bikorwa ibyifuzo bya Apr, mwibuke neza Emile avuga ngo Rayon ihagarikwe imyaka 3 kdi ngo bayice ku butaka bw’u Rwanda none byose bi

Kaka yanditse ku itariki ya: 9-02-2020  →  Musubize

Mbere yo gusaba FERWAFA Kwegura mwagombaga gutekereza ku nkurikizi zose ku cyemezo mwafashe na Esprit mwagifashemo, igisobanuro cya ririya rushanwa! Twagombaga gukina. Gikundiro yacu si Gitinyiro! Ibyo kwihesha agaciro mwavuze si byo, ahubwo twarisuzuguje.Twari gukina ibindi hagasaswa inzobe nyuma. Mbere yo gufata ibyemezo, jya mutekereza Kabiri! Think twice! Ubutaha ni mwe tuzeguza! Muraduhanishije!

Emy yanditse ku itariki ya: 9-02-2020  →  Musubize

Ibi bintu biteye isoni, bino bihano ntibyari bikwiye babyita kwigiriza nkana ku ikipe ya Rayon.

Polo yanditse ku itariki ya: 8-02-2020  →  Musubize

Rayon sport urayoboye pe ayo babuzemo bagiye kuyagukuramo,ubuse abayobozi nkabariya bamariye iki igihugu? gusa barigukuramo ayabo. uwavuga ibyabariya bwaca wabirukanye.

Nzashimirimana jeanpierre yanditse ku itariki ya: 8-02-2020  →  Musubize

Mbega mbega! Akumiro ni itushi kbsa. Ese kuki abantu bamwe dukunda kubogama no kugirwa ibikoresho? Bamwe mu bayobozi mu muhango wo guhabwa igikombe wa APR FC bati turagaya cyane rayon Sports yanze kwitabira irushanwa. Uwo turi kumwe ati biriya avuze ntugirengo bizarangira aha. Ati buriya Rayon Sports igiye kujujubywa kahave ndetse na comité isenywe. None Koko birabaye.

Keittha yanditse ku itariki ya: 8-02-2020  →  Musubize

Ferwafa irasekeje ese kwitabira amarushanwa nagahato ntabwo ikipe yabonetse ariko abafana ba rayon twaguyeyo kandi nziko umupira wamaguru udahura na politique bitonde badatuma uRwanda ruhanwa na FIFA ubuse amakipe ataritabiriye igikombe cya Amahoro nayo azahsnwa haaaaaaaa bandikire naza Gasogi nizindi kipe zititabiriye irushsnwa ryamahoro nzaba ndora

Léopold yanditse ku itariki ya: 8-02-2020  →  Musubize

Erega buri gihe Ferwafa yakomeje kubangamira inyungu za Rayon. Subiza amaso inyuma wibuke De Gaule yanga kuza guhereza igikombe cya champions Rayon yari yatsindiye. Niba Ferwafa ihana amakipe yanze kwitabira Amarushanwa yateguye, kuki batahannye ikipi zanze kwitabira igikombe cy’ amahoro? Ni ukugirango se berekane ko bari serious Bahana ikipi y’igikundiro? Buriya see Ari ya yindi bayihana ra??? Hahahaaaa

Brabra yanditse ku itariki ya: 8-02-2020  →  Musubize

Uti ari yayindi bayihana ra? urakoze gutanga iufitekerezo cyawe!!!!! wayivuze se urazira iki warinda ugaga mu kanwa

kabwe yanditse ku itariki ya: 10-02-2020  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka