Nyuma ya Youri Djorkaeff, undi mukinnyi ukomeye wa Paris Saint-Germain ategerejwe mu Rwanda

Nyuma y’amasezerano agamije guteza imbere ubukerarugendo yasinywe hagati y’u Rwanda n’ikipe y’umupira w’amaguru yo mu Bufaransa, Paris Saint-Germain (PSG), Belise Kariza ushinzwe ubukerarugendo mu rwego rw’igihugu rushinzwe kwihutisha iterambere (RDB) yavuze ko bategereje umwe mu bakinnyi ba PSG ukina mu ikipe ya mbere mu gihe kitarenze amezi abiri.

Kuri uyu wa kabiri tariki 03 Werurwe 2020 habaye ikiganiro n’abanyamakuru cyahuje Youri Djorkaeff wahoze akina umupira w’amaguru akaba n’umwe mu bambasaderi ba PSG ku isi n’Urwego rw’igihugu rushinzwe kwihutisha Iterambere (RDB).

Belise Kariza yabitangarije muri icyo kiganiro n’abanyamakuru ubwo hasozwaga uruzinduko Youri Djorkaeff, umwe mu bahoze bakinira ikipe y’igihugu y’u Bufaransa , akaba n’umwe mu bambasaderi ba PSG yagiriraga mu Rwanda .

Youri Djorkaeff, ubwo yahageraga yakiriwe n’abayobozi batandukanye , ababyeyi n’abana babarizwa mu ishuri rya ruhago rya Gasabo.

Byari ibyishimo ku bana bo muri Academy ya Gasabo guhura n'umwe mu bakinnyi begukanye igikombe cy'isi
Byari ibyishimo ku bana bo muri Academy ya Gasabo guhura n’umwe mu bakinnyi begukanye igikombe cy’isi

Muri iki ganiro Belise Kariza yabwiye itangazamakuru ko umwe mu bakinnyi bakomeye ukina mu ikipe ya mbere ya PSG ategerejwe mu Rwanda hagati y’amezi abiri n’atatu ari imbere, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano y’ubufatanye yasinywe mu kwezi k’ukuboza 2019.

Yagize ati “Hazaza umukinnyi ukina mu ikipe ya mbere ya PSG , ubanza mu kibuga, wenda iyo tuvuze ngo azaza hari abafana bahita bumva amazina akomeye kuko ari bo bakunda, amazina akomeye ni yo tugerageza bwa mbere ariko biterwa na gahunda z’ikipe, mutwihaganire tuzamubabwira, mu kwezi kumwe cyangwa mu mezi abiri araba ageze mu Rwanda.”

Mu bindi byavugiwe muri iki kiganiro harimo umushinga wo gushinga ishuri ryigisha abana umupira rizubakwa i Huye ku bufatanye bwa Paris Saint-Germain n’u Rwanda. Belise Kariza yavuze ko bikirimo gutekerezwaho ngo uyu mushinga unozwe neza.

Youri Djorkaeff na Belise Kariza, umuyobozi w'ishami ry'ubukerarugendo muri RDB
Youri Djorkaeff na Belise Kariza, umuyobozi w’ishami ry’ubukerarugendo muri RDB

Ati “Icyo navuga kuri Academy ni uko tukiri kuyinoza neza, tuzayubaka i Huye, uko izakora tuzabibamenyesha turi kumwe na Ministeri ishinzwe Siporo tubinoze neza, haramutse hari abana bazamuka n’iyo yaba umwe agakinira PSG naryama nkaruhuka.”

Ibindi byaranze ikiganiro cyahuje abanyamakuru, RDB na Ambasaderi wa PSG Yuri Djorkaeff

Youri Djorkaeff yasabye abana bari bitabiriye iki kiganiro gushyira umutima ku mupira bakarushaho kuwukunda ndetse bakumva abatoza babo n’ababyeyi, bakigirira n’icyizere.

Abajijwe n’umwe mu bana uko yatangiye gukina umupira w’amaguru, yavuze ko yakunze ruhago akiri muto ayikundishijwe na se watangiye gukinira PSG afite imyaka 6 bikarangira abaye na Captain wayo. Uretse se wamukundishije ruhago yakomeje avuga ko umukinnyi yabyirutse akunda cyane ari Umuholandi Johan Cruyff .

Mu bibazo abana bagiye bamubaza ubwo bari bahawe umwanya, bamubajije umukinnyi akunda ku isi, abari muri iki kiganiro batangiye kuzamura ijwi bavuga amazina nka Messi na Christiano Ronaldo ariko ababwira ko umukinnyi akunda ndetse abona abana bakwiriye kwigiraho ari Kylian Mbappe agendeye ku byo amaze kugeraho harimo no kwegukana igikombwe cy’isi cy’ibihugu ari munsi y’imyaka 20.

Abana banamubajije niba hari abana yabyaye bamukurikije avuga ko mu bana 3 afite :abahungu 2 n’umukobwa umwe , umwana we w’umuhungu w’imyaka 22 uba muri Ecosse ari we wenyine wamukurikije.

Youri Djorkaeff yavuze ko yishimiye Igihugu cy’u Rwanda mu gihe ahamaze atembera avuga ko azakomeza no gushishikariza abandi kuza gutemberera mu Rwanda basura ibyiza nyaburanga bihari.

Djorkaeff yasabye abana kwigirira icyizere, kubaha abatoza n'ababyeyi babo
Djorkaeff yasabye abana kwigirira icyizere, kubaha abatoza n’ababyeyi babo

Youri Djorkaeff, umaze iminsi mu ruzinduko mu Rwanda yashoje uyu munsi, yakiniye ikipe y’igihugu y’u Bufaransa n’amakipe atandukanye ku mugabane w’u Burayi nka Monaco, Paris Saint-Germain ,Inter de Milan, Blackburn Rovers n’andi atandukanye.

Icyo yibukirwaho na benshi ni uko yari mu ikipe y’igihugu y’u Bufaransa yatwaye igikombe cy’isi mu 1998. Muri iyi kipe Youri Djorkaeff yari ari kumwe n’abandi bakinnyi bakomeye nka Fabien Barthez, Zinedine Zidane, Thierry Henri ,Marcel Desailly, Lilian Thuram ,Robert Pires ,Didier Deschamps n’abandi.

Youri Djorkaeff ubwo yari mu Rwanda yageze no mu Birunga iwabo w'Ingagi ahagirira ibihe byiza
Youri Djorkaeff ubwo yari mu Rwanda yageze no mu Birunga iwabo w’Ingagi ahagirira ibihe byiza

Mu masezerano y’u Rwanda na PSG, uretse igice cyo kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda n’ibikorerwa mu Rwanda, harimo n’igice cyo kubaka ubushobozi bw’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Aya masezerano yasinywe mu kwezi k’Ukuboza 2019 yaje asanga andi yasinywe hagati ya Arsenal n’u Rwanda. Bivugwa ko impande zombi zamaze kumvikana kuyongera mu gihe cy’imyaka itanu iri mbere nyuma y’uko basanze yaratanze umusaruro.

Amafoto: RDB & Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka