Nyuma ya Real Madrid nzasezera - Umutoza Carlo Ancelotti

Umutoza w’ikipe ya Real Madrid Umutaliyani Carlos Ancelotti yahishuye ko nyuma y’uko azaba avuye muri iyi kipe ari gutoza kugeza ubu azahita asezera kuri uyu mwuga.

Carlo Ancelotti
Carlo Ancelotti

Ibi Carlo Ancelotti w’imyaka 63 y’amavuko yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Il Messaggero cy’iwabo mu Butaliyani aho yavuze ko muri Real Madrid ari ahantu heza ho gusoreza.

Yagize ati “Nyuma ya Real Madrid nzasezera, izafunga urugendo rwanjye nk’umutoza. Real Madrid isobanuye urwego rwo hejuru rero byagira igisobanuro gufata iyi kipe nk’umusozo w’urugendo rwanjye.”

Carlo Ancelotti watangiye umwuga wo gutoza mu 1992 yungirije mu ikipe y’Igihugu y’u Butaliyani, mu myaka 30 amaze akora aka kazi amaze gutoza amakipe 10 aho kugeza ubu amaze gutwaramo ibikombe 36.

Carlo Ancelotti aheruka gutwara Super Cup y'u Burayi aba umutoza wa mbere uyitwaye inshuro nyinshi(4)
Carlo Ancelotti aheruka gutwara Super Cup y’u Burayi aba umutoza wa mbere uyitwaye inshuro nyinshi(4)

Carlo Ancelotti arimo aratoza Real Madrid ku nshuro ya kabiri, nyuma yo kuyitoza hagati ya 2013 na 2015 akirukanwa, gusa akayigarukamo muri 2021 aho amasezerano afite azarangirana n’impeshyi ya 2024. Iyi kipe muri ibyo bihe byose amaze kuyihesha ibikombe umunani.

Carlo Ancelotti afite agahigo ko kuba yaratoje muri shampiyona 5 zose zikomeye i Burayi ari zo mu Butaliyani iwabo, mu Bwongereza, mu Bufaransa, mu Budage no muri Esipanye kandi hose agatwara ibikombe bya shampiyona muri ibyo bihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka