Umusaruro muke Amavubi amaze igihe atanga ngo ugiye kuba amateka

Amavubi yagiye mu gikombe cy’ Afurika mu 2004 amaze imyaka isaga 13 yifuza gusubirayo bikanga. Nyuma yo gukomeza gutenguha Abanyarwanda MINISPOC na FERWAFA bari gushakira igisubizo mu gutegura amakipe y’igihugu y’abakiri bato ahoraho kimwe na Shampiyona yabo.

Habimana Hussein yemera ko hari intege nke zagaragaye mu gutegura abana bato bakaba biyemeje kubihindura
Habimana Hussein yemera ko hari intege nke zagaragaye mu gutegura abana bato bakaba biyemeje kubihindura

Ibi byagarutsweho na Habimana Hussein umuyobozi ushinzwe ibya tekiniki mu ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (Directeur Technique) kuri KT Radio muri gahunda ya N’Izibika zari Amagi igamije guteza imbere impano z’abana bakiri bato mu mikino .

Habimana Hussein wemera intege nke z’Inzego z’Imikino zamubanjirije mu gutegura no gushyigikira umupira w’amaguru mu bana bakiri bato yavuze ko mu gihe amze muri FERWAFA amaze iminsi akora inyigo izatuma hashyirwaho amakipe y’igihugu ahoraho mu by’iciro by’abato kimwe na Shampiyona yabo bizatangirana n’umwaka utaha w’imikino.

Yagize ati "Hari gahunda yo kuba tugiye kuzajya dukorera ku ngengabihe ya FIFA ,hari hazwi cyane ikipe y’igihugu y’abarimunsi y’imyaka 17,ubu tugiye no gutegura ikipe y’igihugu y’abari munsi y’imyaka 15 kugira ngo izajye igera ku rwego rw’iya bari munsi y’imyaka 17 imaze imyaka ibiri itegurwa.”

Niyo kipe y’abarimunsi y’imyaka 17 nayo izajya igera ku rwego rw’abarimunsi y’imyaka 20 imaze imyaka 3 ikina, bivuze ko nitugendera ku ngengabihe ya FIFA umwaka uzajya ushira dukinnye nka gatatu, kane cyangwa gatanu, tuzajya tujya ndetse no ku rwego rwo hanze twipime, ikipe ntizizongera gutegurwa aruko tugiye kwitabira amarushanwa ahubwo zizajya zihoraho.

Abana bitezweho guhanagura amarira Abanyarwanda batewe n'Amavubi
Abana bitezweho guhanagura amarira Abanyarwanda batewe n’Amavubi

Habimana HUSSEIN yanavuze ko hagiye gutegurwa shampiyona ihoraho y’abana bakiri bato mu rwego rwo gushaka abazajya bakina muri ayo makipe y’igihugu no gufasha abana bakiri bato bakina bagorwaga no kubona amarushanwa kubona amarushanwa bagaragarizamo impano zabo.

Mbere y’irushanwa rihoraho ry’abana FERWAFA ivuga ko iteganya gahunda yo gukorana n’ama centre n’amashuri byigisha ruhago ariko ikabanza kugenzura imikorere yayo kuko hari aho ikivuga ko hari akavuyo mukuyashinga nyamara adatanga umusaruro.

Hussein yagize ati “Dufite gahunda twapanze y’imikoranire n’ama centre n’amashuri yigisha ruhago tugiye gutangira kuzenguruka igihugu tuyasura tumenye ese zifite ubuhe bushobozi, zikora gute,dufite na licence dushaka gutanga kugirango tuzamenye abo tuzakorana nabo ibyo bafite n’ibyo Babura.

Arsenal mu nzira zo gushinga ishuri ryigisha ruhago mu Rwanda?

Aba bana bafite ishyaka n'inzozi zo kuzahesha ishema igihugu
Aba bana bafite ishyaka n’inzozi zo kuzahesha ishema igihugu

Abajijwe n’Umunyamakuru ku makuru avugwa ko Arsenal isanzwe ikorana n’URwanda muri gahunda ya Visit Rwanda ibijyanye no gushing ishuri ryayo ryigisha ruhago mu Rwanda yavuze ko bikiri mu nyigo ariko bishoboka.

Ati “Ubufatanye na Arsenal ni ibintu tugikorana nabo ,urebye mvuye no mu bwongereza kubereka inzira dufite ,icyo navuga nuko tukiri muri ibyo biganiro gusa ni ibiganiro biri kurundi rwego bigomba no guca mu nzego nkuru z’igihugu gusa nibiba byageze muri twe tuzabibamenyesha.”

Mu mwaka wa 2015 , FERWAFA na MINISPOC batangije irushanwa ry’abana mu rwego rwo gutegura urugendo rwo kujya mu gikombe cy’afurika cya 2019 ariko iyi shampiyona yabaye igihe gito ihita ihagarara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka