Nyuma y’imyaka itanu Rayon Sports igeze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro

Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Rayon Sports isezereye Mukura VS ikatisha itike yo gukina umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro yaherukaga gukina 2018.

Ibi Rayon Sports yabigezeho nyuma yo gusezerera Mukura VS banganyije igitego 1-1 mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Kigali Pele Stadium, ariko ku giteranyo bikaba ibitego 4-3 mu mikino ibiri kuko mu mukino ubanza wabereye i Huye Rayon Sports yari yatsinze 3-2.

Ni umukino Rayon Sports yatangiye neza inabona uburyo ariko butari bwinshi cyangwa ngo bube bukomeye imbere y’izamu ari nako Mukura VS nayo inyuzamo ikagera imbere y’izamu rya Rayon Sports.

Mbere y’uko igice cya mbere kirangira ariko Mukura VS yabonye uburyo bukomeye ubwo Habamahoro Vincent yahinduraga umupira, Mico Justin ashaka gutera umupira n’umutwe aryamye ariko ntiyawufatisha ujya hanze.

Mu gice cya kabiri, ku munota wa 58 w’umukino Mukura VS yongeye kubura igitego ubwo Mukoghotya Robert yahinduriraga umupira ku ruhande rw’iburyo maze usanga Iradukunda Elie Tatu mu rubuga rw’amahina ariko awuteye n’akaguru umunyezamu Hakizimana Adolphe arawufata.

Ubu buryo Mukura VS yari ibuze yahise ikosorwa ku munota wa 62 ubwo Ojera Joackiam yahaga umupira Leandre Essomba Willy Onana wari uhagaze hanze y’urubuga rw’amahina, maze ahita atera ishoti rikomeye atsindira Rayon Sports igitego cya mbere.

Rayon Sports yishimira igitego cya Onana
Rayon Sports yishimira igitego cya Onana

Ojera Joackiam ku munota wa 87 yongeye kubona uburyo bwiza ubwo yahabwaga umupira na Mucyo Didier ariko arebana n’izamu ateye umupira ukomeye uca hejuru y’izamu kure.

Mu minota itanu yongewe ku mukino, ku munota wa 94 Mukura VS yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Nsabimana Emmanuel ku mupira yateye n’umutwe, umunyezamu Hakiziama Adolphe ntananyeganyege umukino urangira ari 1-1.

Gusezerera Mukura VS ku giteranyo cy’ibitego 4-3 byatumye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro uzakinirwa kuri Stade Huye ku wa 3 Kamena 2023 ibintu yaherukaga gukora mu mwaka wa 2018 ubwo yatsindwaga na Mukura VS kuri penaliti.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Apr imaze gukatisha tike iyigeza kumukino wanyuma ikigikombe apr izagitwara

Tuyishime sylvestre yanditse ku itariki ya: 16-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka