Nyuma y’imyaka itandatu Marine FC yongeye gutesha amanota APR FC

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Nzeri 2023, ikipe ya Marine FC yanganyije na APR FC 2-2 mu mukino wa shampiyona w’ikirarane, wakiniwe kuri Stade Umuganda igarura amateka yo muri 2017.

Joseph Apam Assongue yishimira igitego cya mbere yatsinze
Joseph Apam Assongue yishimira igitego cya mbere yatsinze

Wari umukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona 2023-2024 utarakiniwe igihe, kuko ikipe ya APR FC yari mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League yakinnye na Gaddidka FC.

Nubwo ari umukino ukunda kuvugwa ko worohera APR FC kenshi, ariko uyu munsi ntabwo ariko byagenze kuko wagaragayemo ihangana ku mpande zombi kugeza itakaje amanota abiri.

APR FC yatangiye igaragaza ubushake bwo gutsinda umukino ubwo yabonaga igitego hakiri kare, ku munota wa 10 w’umukino cyatsinzwe na Joseph Apam Assongue, cyanatumye amakipe ajya mu karuhuka ari igitego 1-0.

Igice cya kabiri cyabayemo ibyo abantu benshi batatekerezaga, muri uyu mukino byatangiye ku munota wa 61 ubwo Marine FC yishyuraga igitego cyatsinzwe na Usabimana Olivier kuri penaliti, nyuma y’uko umukinnyi wa APR FC akoze umupira n’akaboko mu rubuga rw’amahina.

Ntabwo byatwaye igihe kinini ariko ngo APR FC ibone igitego cya kabiri cyatsinzwe na Nshuti Innocent, kuri penaliti ku munota wa 71 nyuma y’uko umunyezamu wa Marine FC Tuyizere Jean Luc, agushije Kwitonda Alain Bacca mu rubuga rw’amahina ku mupira wari uhinduwe na Nshuti Innocent n’ubundi.

Mbere y’uko iminota 90 isanzwe yuzura ku munota wa 89, Marine FC yabonye koruneri yaterewe ku ruhande rw’ibumoso ariko abakinnyi ba APR FC, barengereza umupira ku rundi ruhande nanone iba koruneri. Iyi koruneri yahererekanyijwe n’abakinnyi ba Marine FC maze bahindura umupira unyura hagati mu bakinnyi bituma Gitego Arthur ahita atsinda igitego cya kabiri, cyatumye umukino urangira amakipe anganyije 2-2.

Abakinnyi ba APR FC bafasha Apam Assongue kwishimira igitego
Abakinnyi ba APR FC bafasha Apam Assongue kwishimira igitego

Marine FC itari yatsinda APR FC mu mateka yayo muri shampiyona, yaherukaga no kuyitesha amanota banganya tariki ya 22 Gicurasi 2017, ubwo hari muri shampiyona ya 2016-2017 ndetse na tariki 14 Ukwakira 2017 muri shampiyona ya 2017-2018, aho muri iyo mikino ibiri banganyaga 1-1.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka