Nyuma y’imyaka ibiri, Igikombe cy’Amahoro kigiye kongera gukinwa

Nyuma y’imyaka ibiri (2) Igikombe cy’Amahoro mu Rwanda kitaba kubera icyorezo cya Covid-19, kigiye kongera gukinwa.

AS Kigali ni yo yaherukaga gutwara Igikombe cy'Amahoro
AS Kigali ni yo yaherukaga gutwara Igikombe cy’Amahoro

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Muhire Henry, yavuze ko mu gihe cya vuba basohora gahunda y’uburyo icyo gikombe kizakinwa.

Yagize ati “Igikombe kirahari. Icyo dutegereje gutangaza vuba aha, ni igihe Igikombe cy’Amahoro kizatangirira kuko bifite inzego bigomba kunyuramo, bikemezwa na komite ya FERWAFA, ariko vuba aha turaba twabishyize ahagaragara.”

Ubuyobozi bwa FERWAFA buvuga ko nta gihindutse, nyuma y’imikino y’ibirarane ya shampiyona irimo gukinwa, aribwo hazashyirwa ahagaragara gahunda yose y’imikino y’igikombe cy’amahoro.

Ikipe ya As Kigali niyo iheruka gutwara Igikombe cy’Amahoro giheruka gukinwa mu mwaka w’imikino wa 2018-2019, itsinze Kiyovu Sports ibitego 2-1, ku itariki ya 4 Nyakanga 2019, mu gihe umwaka w’imikino wa 2019-2020 utararangiye na 2020-2021, wakinwe mu buryo budasanzwe byose kubera icyorezo cya Covid 19, icyo gikombe nticyakinwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka