Nyuma y’ibitego bibiri bya Rayon Sports ku busa bwa APR FC umukino urasubitswe kubera ibura ry’umuriro

Umukino wahuzaga Rayons Sport na APR FC, waberaga kuri Stade ya Rubavu, bahatanira igikombe gisumba ibindi kizwi nka Super Cup, urasubitswe kubera ibura ry’umuriro kuri iyi stade.

Uyu mukino usubitswe nyuma y’iminota mike y’igice cya kabiri, aho Rayons Sport yari yamaze gutsinda APR FC ibitego bibiri, kimwe cyatsinzwe na Rutahizamu wayo Ismaila Diarra, icya kabiri gitsindwa na Kwizera Pierrot.

Ikipe ya APR Fc yari yabanje mu kibuga
Ikipe ya APR Fc yari yabanje mu kibuga
Rayon Sports yabanje mu kibuga
Rayon Sports yabanje mu kibuga

Uyu mukino wanatangiye utinze kubera ikibazo cy’umuriro wabuze umwanya munini bigakerereza itangira ry’umukino, ubusanzwe wagombaga gutangira i saa kumi n’ebyiri zuzuye z’umugoroba.

Uyu mukino watangiranye imbaraga ku mpande zombi, aho wabonaga ko buri kipe ishaka gutungura ngenzi yayo ikayitsinda hakiri kare, ariko ba myugariro bo ku mpande zombi bagenda babasha kurinda neza izamu ryabo.

Ku munota wa 34 w’umukino, rutahizamu wa Rayons Sport Ismaila Diarra yafunguye amazamu atsinda igitego cya mbere cya Rayon Sport, ku mupira muremure yari ahinduriwe na Kwizera Pierrot, atsinda igitego ku ishoti rikomeye ry’imoso adahagaritse .

Ismaila Diarra watsinze igitego cya mbere cya Rayon Sports
Ismaila Diarra watsinze igitego cya mbere cya Rayon Sports

Nyuma y’igitego cya mbere cya Rayons Sport umukino wakomezanyije imbaraga ku ruhande rw’abakinnyi ba APR FC bifuza kwishyura igitego batsinzwe, ariko ku munota wa 38 nibwo Nshimiyimana Imran wa APR FC yaje gukubita umutwe Manzi Thierry wa Rayons Sport ahita ahabwa ikarita itukura, asohoka mu kibuga, APR isigara ikina ari abakinnyi 10.

Rugwiro Herve na bagenzi be bibaza uko Ismaila Diarra abaciye mu rihumye akabatsinda igitego
Rugwiro Herve na bagenzi be bibaza uko Ismaila Diarra abaciye mu rihumye akabatsinda igitego

Iminota 45 y’igice cya mbere isoje ari kimwe cya Rayons Sport ku busa bwa APR FC hongerwaho iminota ine, kugira ngo igice cya mbere kirangire.

Ku munota wa gatatu w’inyongera umuriro wongeye kubura kuri Stade ya Rubavu umara iminota 18, ariko waje kugaruka umukino urakomeza igice cya mbere cy’umukino gisoza gutyo.

Mu minota ya mbere y’igice cya Kabiri, Rayons Sport yakomeje kurusha APR FC, maze ku mupira mwiza Rutanga Eric yahaye Kwizera Pierot, Ntiyazuyaza ahita ashyiramo igitego cya Kabiri cya Rayons Sport, yongera ahagurutsa abafana ba Rayons Sport bitabiriye uyu mukino ku bwinshi.

Nyuma gato y’iki gitego umuriro wongeye kubura muri Stade ya Rubavu , ntiwagaruka, kugeza aho abayobozi b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru FERWAFA hamwe n’abayobozi b’amakipe yombi bakoranye inama bakemeranya ko umukino usubikwa, hakazatangazwa ikizakurikira nyuma y’inama izahuza komite itegura iki gikombe gisumba ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 30 )

Umva ndabona harimo amanyanga. nkunda APR ariko rayon sport bayigiriye ishyamba.

HAGENIMANA Jean D’Amour yanditse ku itariki ya: 25-09-2017  →  Musubize

NI uko dufite abayobozi ba rusahuriramunduru gusa! Ahandi, nkibi bituma abantu batari bake bahita begura. MINISPOC na FERWAFA bakabaye abagabo bagahita begura mu neza y’abanyagihugu, kuko uburangare buba buri muri izi nzego. Ni nka bimwe bya MINEDUC aho HEC yivigiye ko itazi ibikorerwa muri UR ukabona MINISTER wa MINEDUC ahise amuvuguruza mu itangazamakuru bakorera Ministeri imwe! Aka ni akavuyo n’akajagari bituma abantu batemera imiyoborere mike. Naho FERWAFA yo imeze nk’inka iragiriwe ku manga, ikamwa n’userukanye icyansi wese! Mbega Rwanda mwakumviye icyerekezo Muzehe aduha mukamenya icyo gukora koko! Ibisambo gusa

kagenza yanditse ku itariki ya: 25-09-2017  →  Musubize

kera uhagalikiwe.ni ngwe.yaravomaga ubu aliba agatoba akanasuzugura abamutunze ibyo nzamwita arenzwe ni misiro yacu.mugeze.naho gukupa umuliro kweli Wasac yavuze umuliro utigeze ubura ku gisenyi

alias yanditse ku itariki ya: 25-09-2017  →  Musubize

twarenganya ubuyobozi bwumupira CERWAFA kobagize uburangare bwo kumanza basuzuma niba ubushobozi bwa moteri buhagije ba rayon mwihangane ahubwo tuzongere dukine full time.

turimaso innocent yanditse ku itariki ya: 25-09-2017  →  Musubize

Umukino uzasubirwemo bakomereze kubitego ntari byabonetse mumukino

Paul yanditse ku itariki ya: 25-09-2017  →  Musubize

De Gaule nibaduha 5 mio zo gutegura match retour i Kgli ya 63 minutes tuzatera noneho bateranye ibitego n’ubanza uzarusha undi ibitego azagitware.Naho ibyo gusesa ibitego byacu 2 babyibagirwe.

Theo yanditse ku itariki ya: 24-09-2017  →  Musubize

nubundi abareyo bakijijwe n’umuriro twaritugiyekubakubitape rusibiye ahoruzanyura

Niyotwiriye Jean Damascene yanditse ku itariki ya: 24-09-2017  →  Musubize

nkawe koko urarota kumanywa koko?Ibitego 2 byinjiye murebahe c?Nimpuhwe mwatugiriye c?Cg wabonaga iminota iri kwiyongera cg yaragabanyukaga?

george yanditse ku itariki ya: 25-09-2017  →  Musubize

mbegurwanda ubuse ikinikibazo cyakagombye kuba gusa nibobabiteye kuko rayon yari tsinze

yannick yanditse ku itariki ya: 24-09-2017  →  Musubize

mbegurwanda ubuse ikinikibazo cyakagombye kuba gusa nibobabiteye kuko rayon yari tsinze

yannick yanditse ku itariki ya: 24-09-2017  →  Musubize

Mubyukuri ndabanza gushima imisifurire ko yahindutse minsi ishije Rayon yajyaga gukina na APR tukaba tuzi ko tugiye gukina na Abakinnyi 15 ndavuga 11 basanze na staff 4 yabasifuzi none ndabona nkurikije uko umukino wari umeze ndabishima gusa nanone harebwe impamvu umuriro wabuze nimba ntawubyihishe inyuma nimba ntawe FERWAFA ihanwe kuko basebeje igihugu kuko ni umukino warebwaga n’isi yose.
kandi njye ndababwiza ukuri nibibeshya bakavuga ko ibitego bya Rayon bibaye impfabusa bazatangiirira kuri Zeru mureke twifanire amakipe yo hanze Chalse muyifate nka Gikundiro.ubwose kwinjira mu stade tuzongera twishyure?nzaba numva!

Shyaka yanditse ku itariki ya: 24-09-2017  →  Musubize

ndababwiza ukuri ko ibi bintu birimo amanyanga,kubera iki uko APR yatsindwaga umuriro wahitaga ugenda.

BIZUMUREMYI GASPARD yanditse ku itariki ya: 24-09-2017  →  Musubize

REYOSIPROT BAYIHEMUKIYE,NIBABARIBATSINZE,BAKAGOMBYEKUBAHA,IGIKOMBECYOBO,KUKO,UMURIRO,ATARIBOBAWUJYANYE,HARICYONIBAZA,UMUKINO UZONGERA UTANGIRE,CYA NGO UZAKOMEREZA AHOWARUGEZE,MURAKOZE.

NDAGIJIMANA EMMANUEL yanditse ku itariki ya: 23-09-2017  →  Musubize

ubujinjacyaha bukore ipirereza kubantu batenguye uyumukuno kubona muri sitade habura ymuriro kandi arininjoro kumikono wahamagariye abantu nibunse CAN ihuye

mugenzi philbett yanditse ku itariki ya: 23-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka