Nyuma y’amezi atanu Espoir FC yabonye intsinzi muri shampiyona

Ikipe ya Espoir FC kuri uyu wa Gatanu yatunguye Police FC iyitsinda ibitego 2-1 mu mukino wa shampiyona wabereye kuri stade ya Muhanga.

Ikipe ya Espoir FC yagiye gukina uyu mukino idahabwa amahirwe yo kubona amanota atatu kuko kugeza ubu yari imaze gutsinda umukino umwe(1). Ku munota wa 16 w’umukino Iradukunda Clement yatunguranye ubwo yateraga ishoti rikomeye cyane ari inyuma y’urubuga rw’amahina umunyezamu wa Police FC Kwizera Janvier ntiyashobora kuwukuramo Espoir FC ibona igitego cya mbere.

Ntwari Evode watsindiye Police FC
Ntwari Evode watsindiye Police FC

Ikipe ya Police ntabwo byayitwaye igihe kirekire ngo yishyura kuko ku munota wa 21 w’umukino Nshuti Dominique Savido yafashe umupira maze ari hagati mu kibuga atanga umupira mwiza kuri Ntwali Evode wari hagati y’abamyugariro ba Espoir FC maze atsinda igitego cyo kwishyura igice cya mbere kirangira ari 1-1.

Ikipe ya Police FC yihariye umukino muri rusange n’ubundi niko yakomeje kubikora mu gice cya kabiri gusa ku munota wa 51 ikipe ya Espoir FC yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Ndikumana Tresor n’ubundi nawe atereye ishoti inyuma y’urubuga rw’amahina maze umupira widunda imbere y’umunyezamu Kwizera Janvier ujya mu izamu. Ikipe ya Police FC yakomeje gukina ishakisha uburyo yakwishyura ariko umukino urangira itsinzwe ibitego 2-1.

Police yatsinzwe na Espoir
Police yatsinzwe na Espoir

Espoir FC yaherukaga gutsinda umukino wa shampiyona tariki 19 Kanama 2022 ku munsi wa mbere wa shampiyona itsinda Marine FC 1-0,uyu kandi ni umukino wa kabiri iyi kipe itsinze muri shampiyona ya 2022-2023 mu gihe muri rusange mu mikino 17 imaze gutsinda imikino ibiri(2) inganyanya imikino ine(4) itsindwa 11.

Nsabimana Eric Zidane wa Police FC
Nsabimana Eric Zidane wa Police FC

Uyu mukino watumye Espor FC ijya ku mwanya wa 15 aho ifite amanota 10.

Abakinnyi 11 Espoir FC yabanje mu kibuga:

Niyongira Patience,Kuradusenge Claude,Nyandwi Jerome,Mackenzi,Mutijima Gilbert,Ndikumana Tresor,Ininahazwe Corneille,Musasizi John,Niyonsaba Eric,Iradukunda Clement,Niyitanga Yussuf.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka