Nyuma y’abakinnyi 5,na Team manager wa Rayon Sports yirukanwe

Abdu Mbarushimana wari Team manager wa Rayon Sports yamze kwirukanwa n’iyi kipe nk’uko byatangajwe kuri uyu wa mbere mu kiganiro n’abanyamakuru

Nyuma y’iminsi itari mike yari amaze abarizwa mu ikipe ya Rayon Sports,Abdu Mbarushimana byamaze gutangazwa ko atakiri umukozi wa Rayon Sports,nyuma y’aho byemerejwe n’umutoza mukuru wa Rayon Sports Yvan Jacky Minnaert.

Abdu Mbarushimana aha yari gufatanya na Habimana Sosthene mu ikipe ya Rayon Sports
Abdu Mbarushimana aha yari gufatanya na Habimana Sosthene mu ikipe ya Rayon Sports

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa mbere,hanemerejwe ko abakinnyi batanu barimo Rukundo JMV, Uwayezu Bernard, Ndikumana Bodo, Kanamugire Moses na Ishimwe Kevin bamaze gusezererwa mu ikipe ya Rayon Sports ngo bishakire andi makipe.

Rukundo JMV nawe ntakiri umukinnyi wa Rayon Sports
Rukundo JMV nawe ntakiri umukinnyi wa Rayon Sports

Muri iki kiganiro kandi,Yvan Jacky Minnaert yaje gutangariza abanyamakuru ko Abdu Mbarushimana wari team manager yasezerewe nyuma yo kutaba inyangamugayo ndetse n’andi makosa yagiye akora umutoza atifuje gutangaza.

Minnaert yagize ati "Abdu ntazongera kugaragara kumubona muri staff yacu,si umuntu wo kwizera, ntabwo ari inyangamugayo,ntabwo mvuga byinshi kuri we twagiye dupfa, gusa ntabwo tugikorana. "

Umukinnyi Manzi Thierry n'umutoza Minnaert mu kiganiro n'abanyamakuru
Umukinnyi Manzi Thierry n’umutoza Minnaert mu kiganiro n’abanyamakuru

Yakomeje kandi atangaza ko usibye kuba yirukanwe ku kazi ko kuba Team manager,uyu Abdu yanirukanwe mu yindi mirimo yose ya Rayon Sports,cyane ko mu minsi yashize yigeze no gushingwa igikorwa cyo gutoranya abana mu karere ka Nyanza bari kuzategurwa mo abakinnyi ba Rayon Sports y’ejo hazaza.

Mbarushimana Abdu kandi yigeze no gutoza ikipe ya Rayon Sports by’agateganyo ubwo yari ikimukira i Nyanza,ndetse n’umukino wa mbere yahakiniye ubwo yatsindwaga n’Amagaju 2-1 yarawutoje,gusa aza gusezererwa nyuma y’umusaruro muke,ikintu yagiye anatandukanira n’andi makipe menshi yo mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

RAYONS WEE gusa uri equipe y’akajagari

Amini yanditse ku itariki ya: 23-02-2016  →  Musubize

twishimimiye kumva bamwirukanye tukunyuma rayonsport

tuyubahe boaz yanditse ku itariki ya: 23-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka