Nyuma y’iminsi itari mike yari amaze abarizwa mu ikipe ya Rayon Sports,Abdu Mbarushimana byamaze gutangazwa ko atakiri umukozi wa Rayon Sports,nyuma y’aho byemerejwe n’umutoza mukuru wa Rayon Sports Yvan Jacky Minnaert.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa mbere,hanemerejwe ko abakinnyi batanu barimo Rukundo JMV, Uwayezu Bernard, Ndikumana Bodo, Kanamugire Moses na Ishimwe Kevin bamaze gusezererwa mu ikipe ya Rayon Sports ngo bishakire andi makipe.
Muri iki kiganiro kandi,Yvan Jacky Minnaert yaje gutangariza abanyamakuru ko Abdu Mbarushimana wari team manager yasezerewe nyuma yo kutaba inyangamugayo ndetse n’andi makosa yagiye akora umutoza atifuje gutangaza.
Minnaert yagize ati "Abdu ntazongera kugaragara kumubona muri staff yacu,si umuntu wo kwizera, ntabwo ari inyangamugayo,ntabwo mvuga byinshi kuri we twagiye dupfa, gusa ntabwo tugikorana. "
Yakomeje kandi atangaza ko usibye kuba yirukanwe ku kazi ko kuba Team manager,uyu Abdu yanirukanwe mu yindi mirimo yose ya Rayon Sports,cyane ko mu minsi yashize yigeze no gushingwa igikorwa cyo gutoranya abana mu karere ka Nyanza bari kuzategurwa mo abakinnyi ba Rayon Sports y’ejo hazaza.
Mbarushimana Abdu kandi yigeze no gutoza ikipe ya Rayon Sports by’agateganyo ubwo yari ikimukira i Nyanza,ndetse n’umukino wa mbere yahakiniye ubwo yatsindwaga n’Amagaju 2-1 yarawutoje,gusa aza gusezererwa nyuma y’umusaruro muke,ikintu yagiye anatandukanira n’andi makipe menshi yo mu Rwanda.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
RAYONS WEE gusa uri equipe y’akajagari
twishimimiye kumva bamwirukanye tukunyuma rayonsport