Nyanza: Bagiye kubaka Stade izakira abantu ibihumbi 20

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda, avuga ko Stade Umukuru w’Igihugu yemereye Abanyenyanza iri mu nzira zo kubakwa, kuko inyigo yayo yo yarangiye, bikaba biteganyijwe ko izakira abantu ibihumbi 20.

Uko inyubako ya Stade ya Nyanza izaba imeze
Uko inyubako ya Stade ya Nyanza izaba imeze

Inyigo ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwakoze, igaragaza ko stade yonyine izatwara amafaranga abarirwa muri miliyari 60, ikazaba itwikiriye yose, kandi ifite imyanya ibihumbi 20 byo kwicaramo.

Meya Ntazinda ati “Inyigo ikoze neza, yaremejwe mu rwego rwa tekinike. Hasigaye ko Minisiteri ya Siporo ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiturire (RHA), batanga isoko hanyuma bagatangira kubaka. Amafaranga yo kubaka yo yarateganyijwe, ku buryo gutanga isoko nibirangira, Stade izatangira kubakwa.”

Iyo Stade izubakwa ku buso bwa hegitari 28, mu Mudugudu wa Kirwa, Akagari ka Mushirarungu, Umurenge wa Rwabicuma.

Uretse Stade nyir’izina izaba igizwe n’aho abantu bicara ndetse n’ikibuga cyo gukiniraho hamwe n’icy’imyitozo, Stade ya Nyanza izongerwaho inzu y’imikino (gymnase) ndetse n’ikibuga cy’imikino gakondo.

Ibi byiyongereyeho, kubaka Stade ya Nyanza bizatwara miliyari 145, ariko nanone ngo biturutse ku bushobozi, hazaherwa kuri stade nyir’izina.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ko ndeba se banditseho Olympic Stadium? Cg Bazi ko Ari ugupfa kwitwa gutyo? Stade yitwa Olympic iyo yakiniweho imikino Olympiques? None iyi ntiranubakwa ngo ni Nyanza Olympic Stadium😄😄😄😄

Didi yanditse ku itariki ya: 18-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka