Nyanza: Abafana ba Rayon Sports bishimiye gusabana n’ikipe yabo

Abafana b’ikipe ya Rayon Sports ndetse n’abanyenyanza muri rusange, bishimiye gusabana n’iyi kipe bakunda ku wa 24 Nzeri 2022.

Bahuriye muri gahunda yiswe ‘Gikundiro ku ivuko’ yabimburiwe n’umuganda wo gutunganya umuhanda uturuka ahitwa Kwa Hadji ukanyura mu Mudugudu wa Kavumu ukomokamo abakinnyi benshi batangije iyi kipe, ugatunguka kuri kaburimbo yo mu gace kahariwe inganda muri Nyanza.

Nadia Nyinawumuntu bakunze kwita Neno, yagaragaje ibyishimo yatewe no gusurwa na Rayon Sports, agira ati "Nazindutse cyane nza muri uyu muganda nishimiye kuwukorana n’abakinnyi ba Rayon Sports. N’umupira uri bubahuze na Nyanza FC ndajya kuwureba."

Yakomeje agira ari "Twishimiye ko yaje ku ivuko. N’ubwo yimukiye i Kigali tuba turi kumwe ku mutima, kandi iramutse igarutse byadushimisha cyane."

Abba Murenzi bakunze kwita Zolo, na we yagize ati "Rayon Sports yadusuye, ni iby’agaciro. Kuba yaragiye ntibyatumye tuyibagirwa. Tuyihoza ku mutima."

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda, avuga ko gahunda "Gikundiro ku ivuko" batangije izaba ngarukamwaka kandi ko mu bihe biri imbere bazakora ku buryo itaba umunsi umwe, ahubwo nk’icyumweru.

Ati "Intego y’iyi gahunda ni ukugira ngo isano iri hagati ya Nyanza na Rayon Sports igumeho, ibungabungwe, ibe yagira n’umusaruro."

Akarere kemeranyijwe na Rayon Sports ko buri mwaka kazajya kayitera inkunga na yo ikabafasha mu bukangurambaga bunyuranye.

Muri uyu mwaka wa 2022-2023 Akarere kazaha Rayon Sports miliyoni 100, na yo ifashe mu gutanga ubutumwa ku miyoborere myiza, aho abaturage bashishikarizwa gutanga serivise nziza, n’uhawe mbi ntabyemere.

Abaturage kandi barashishikarizwa kubana neza, nta mahane, nta rwango.

Perezida wa Rayon Sports, Jean Fidèle Uwayezu, yavuze ko uretse ubufatanye n’Akarere ka Nyanza gaherereye mu Ntara y’Amajyepfo, bateganya gushaka ubufatanye n’izindi Ntara ndetse n’utundi turere, mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda kwishima no kubakundisha siporo.

Ibi kandi ngo bizanabafasha kwegeranya ubushobozi bwo gutuma ikipe yabo irushaho gutera imbere.

Rayon Sports yashingiwe i Nyanza mu mwaka w’1964, ari na ho yabaye ikajya inahakinira imikino kugeza mu 1986 ubwo yimukiraga mu Mujyi wa Kigali kubera impamvu zitandukanye.

Mu 2012, ku bwumvikane n’Akarere ka Nyanza na Komite ya Rayon Sports, iyi kipe yagarutse i Nyanza ndetse ihagirira ibihe byiza kuko yahatwariye ibikombe, ariko muri 2015 isubira i Kigali.

Abanyenyanza bizeye ko sitade igiye kubakwa iwabo niyuzura, iyi kipe yabo izagaruka ku ivuko.

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle
Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Dukunda Rayon nayo ikadukunda oyeeeeeeee urigikundiro cbs

Jean yanditse ku itariki ya: 26-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka