Nyagatare: Irushanwa ‘Ubumwe Bwacu’ ryongeye gusubukurwa

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Karama mu Karere ka Nyagatare buvuga ko irushanwa ‘Ubumwe Bwacu’ ari ingirakamaro mu bukangurambaga ku bibazo bibangamiye urubyiruko harimo inda zitateganyijwe ndetse n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Abafana bishimira igitego binjira mu kibuga bakishimana n'abakinnyi
Abafana bishimira igitego binjira mu kibuga bakishimana n’abakinnyi

Byatangajwe tariki 24 Nyakanga 2022, ubwo hatangizwaga iri rushanwa rihuza amakipe y’Utugari turindwi tugize Umurenge wa Karama kongeraho ikipe y’abakozi b’ibitaro bya Gatunda.

Hakinwe umupira w’amaguru ku bahungu n’abakobwa, mu gufungura irushanwa, ikipe y’umupira w’amaguru ku bahungu y’Akagari ka Kabuga itsinda ikipe y’Akagari ka Bushara ibitego bitatu ku busa (3-0).

Irushanwa ‘Ubumwe Bwacu’ ryatangiye mu mwaka wa 2010, rikaba ryaherukaga mu mwaka wa 2019 kubera impamvu za COVID-19.

Abayobozi bazifashisha iri rushanwa mu kurwanya ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge
Abayobozi bazifashisha iri rushanwa mu kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge

Benshobeza Jean Damascene utera inkunga iri rushanwa avuga ko urebye intego zaryo zagezweho ku kigero cyiza kuko impano za bamwe zagaragaye kandi zigatezwa imbere.

Icyakora ngo haracyari ikibazo cy’ibiyobyabwenge mu rubyiruko, inda ziterwa abangavu n’ibindi.

Irushanwa ry’uyu mwaka ryo ariko hiyongereyemo n’ubundi bukangurambaga bujyanye no kurwanya ruswa kuko hari abandi bafatanyabikorwa bifuza kurinyuzamo ibikorwa bakora mu Karere.

Ati “Hari abafatanyabikorwa twamaze kuvugana bifuza kwifashisha iri rushanwa mu bikorwa bitandukanye nka Never Again, turifuza ko urubyiruko rwamenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no kurwanya ingengabitekerezo yayo, tuzabakangurira kurwanya ruswa, mwabonye abaganga mu rwego rwo kurwanya inda zitateguwe, n’ibindi.”

Bamwe mu bafana baza bitwaje icyo kunywa ndetse bakicara no mu bakinnyi
Bamwe mu bafana baza bitwaje icyo kunywa ndetse bakicara no mu bakinnyi

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama, Gatunge Sam, avuga ko imikino ari imwe mu ntwaro ubuyobozi bwifashisha mu bukangurambaga mu rubyiruko ariko by’umwihariko nk’Umurenge uhana imbibi n’Igihugu cya Uganda, ahakunze kugaragara ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Avuga ko bagiye kwifashisha iri rushanwa mu bukangurambaga bukumira inda zitateguwe mu rubyiruko ndetse n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Yagize ati “Inama y’umutekano itaguye y’Umurenge yemeje ko twakwifashisha iyi mikino mu gukumira inda ziterwa abangavu, kurwanya guta amashuri kw’abana ariko harimo n’ibindi bijyanye n’umutekano. Hari abajya muri Uganda kuzana ibiyobyabwenge rimwe na rimwe bakoreshwa n’abantu bakomeye, ubwo rero tuzabereka ingaruka ziri muri ibyo byose.”

Amakipe yose azitabira iri rushanwa biteganyijwe ko azahabwa imyambaro ndetse izaba iya mbere ikazahabwa igikombe.

Umusifuzi wo ku ruhande iyo ashaka kugaragaza ahabaye ikosa ni uko abigenza
Umusifuzi wo ku ruhande iyo ashaka kugaragaza ahabaye ikosa ni uko abigenza

Iyi mikino yo mu giturage irangwamo udushya twinshi aho amwe mu makipe akina atambaye imyambaro isa kandi nta nkweto zabugenewe.

Abasifuzi bo ku mpande buri wese asifura ikibuga cyose kandi agendera mu kibuga yewe bakananyuzamo bagatanga inama ku bakinnyi, uko amakipe ahinduye ikibuga na bo bagahinduranya.

Uko igitego kigiye mu izamu ni nako abafana binjira mu kibuga bagafatanya n’abakinnyi kucyishimira.

Umusifuzi wo ku ruhande agenda mu kibuga kandi agasifura ikibuga cyose. Abafana bamwe baba bihagarariye mu murongo cyangwa bakinjira mu kibuga
Umusifuzi wo ku ruhande agenda mu kibuga kandi agasifura ikibuga cyose. Abafana bamwe baba bihagarariye mu murongo cyangwa bakinjira mu kibuga
Umusifuzi wo ku ruhande aragenda mu kibuga umukino urimo kuba
Umusifuzi wo ku ruhande aragenda mu kibuga umukino urimo kuba
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka