Nyagatare: Imikino yarinze urubyiruko ingeso mbi mu biruhuko

Bamwe mu baturage b’Umurenge wa Karama bavuga ko imikino yahuzaga Utugari mu gihe cy’ibiruhuko by’abanyeshuri, yarinze urubyiruko ingeso mbi harimo n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Abitwaye neza bahembwe
Abitwaye neza bahembwe

Babitangaje ku Cyumweru tariki ya 04 Nzeri 2022, ubwo hasozwaga irushanwa ry’umupira w’amaguru, ryiswe Ubumwe Cup ryahuje Utugari turindwi tugize Umurenge wa Karama, hiyongereyeho ikipe y’Ibitaro bya Gatunda.

Ni imikino yatangiye mu ntangiro za Kanama, hakaba harakinnye amakipe y’abakobwa n’abahungu.

Imikino ya nyuma yahuje Akagari ka Bushara n’aka Gikagati mu bakobwa, maze Bushara iba ariyo itwara igikombe ku ntsinzi y’igitego kimwe ku busa.

Ni mu gihe mu bagabo igikombe cyatwawe n’Akagari ka Ndego nyuma yo gutsinda aka Kabuga ibitego bibiri kuri kimwe.

Benshobeza Jean Damascène utegura iri rushanwa, avuga ko intego zirimo kugenda zigerwaho n’ubwo bitaraba 100%.

Ati "Ubundi iri rushanwa twariteguye tugamije gushakira urubyiruko icyo ruhugiraho ntirujye muri magendu no kwinjiza ibiyobyabwenge mu Gihugu, kwirinda inda zitateganyijwe mu rubyiruko, kuzamura impano ariko no kurukangurira kwitabira gahunda za Leta. Tubona bigenda bigerwaho n’ubwo bitaraba 100%."

Ndinabo Joas wo mu Kagari ka Nyakiga, avuga ko iyi mikino yafashije urubyiruko kwidagadura irukura mu bwigunge ndetse inarurinda ibikorwa bibi, harimo kwinjiza ibiyobyabwenge mu Gihugu ndetse n’ubusambanyi.

Agira ati “Hano duturiye umupaka wa Uganda, n’ubwo hari abarinzi b’ibyambu ariko ntibyabuza rumwe mu rubyiruko kubaca mu rihumye bakajya muri Uganda gutunda ibiyobyabwenge, ariko ntibabigiyemo. Ubusambanyi ntibabugiyemo ahubwo imikino yongereye ubusabane ndetse banaganirijwe ku bikorwa by’iterambere banafasha mu kubakira abatishoboye.”

Iyi mikino kandi yanatumye abakora ubucuruzi babona abaguzi kuko aho bahuriraga ku bibuga, santere y’ubucuruzi ihegereye yaracuruzaga cyane ibinyobwa n’ibiribwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama, Gatunge Sam, avuga ko ku ruhande rw’Ubuyobozi nabo iyi mikino yabafashije mu bukangurambaga, kuko buri nyuma y’umukino abaturage baganirizwaga kuri gahunda za Leta.

Ati “Byaradufashije kuko twabonaga abaturage benshi icyarimwe by’umwihariko urubyiruko ubundi rudakunze kwitabira inama. Twabaganirije ku kwizigamira muri Ejo Heza, kwishyura ubwisungane mu kwivuza, kwirinda inda z’imburagihe, kudata amashuri ahubwo bakihatira kwiga n’izindi gahunda za Leta.”

Ikindi kandi ngo iyi mikino yafashije mu gutuma abaturage b’Umurenge basabana ndetse n’urubyiruko rufite impano rurazigaragaza.

Ibindi byaganirijwe abaturage harimo kwisuzumisha indwara zitandura no kwirinda indwara ya Malariya, kimwe n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.

Uretse kuba amakipe atatu ya mbere muri buri kiciro ariyo yahembwe, abaturage 50 batishoboye bishyuriwe ubwisungane mu kwivuza, aho buri Kagari hishuriwe barindwi uretse aka Ndego hishyuriwe umunani.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka