Nyagatare: Beshobeza Cup ishobora kujya ku rwego rw’imirenge

Irushanwa Beshobeza Cup imyaka itaha rishobora guhatanirwa n’imirenge yose igize akarere ka Nyagatare aho kuba umwihariko wa Karama.

Beshobeza Jean Damascene umuterankunga w'irushanwa yahigiye kurigeza ku rwego rw'akarere.
Beshobeza Jean Damascene umuterankunga w’irushanwa yahigiye kurigeza ku rwego rw’akarere.

Beshobeza Cup ni irushanwa ryatangiye gukinwa guhera umwaka wa 2016, rigahuza utugari 7 tugize umurenge wa Karama.

Ni irushanwa ryatangiye ryitwa Ubumwe bwacu ariko uyu mwaka rikaba ryahawe izina ry’umuterankunga waryo Beshobeza.

Beshobeza Jean Damascene, umuterankunga w’iri rushanwa avuga ko yaritangije agamije gufasha inzego za Leta gukangurira abaturage by’umwihariko urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge na magendu.

Avuga ko agereranyije intego yari afite igenda igerwaho kuko umurenge wa Karama utakiri inzira y’ibiyobyabwenge na magendu.

Avuga ko afite inzozi zo kwagura iri rushanwa rigakinwa n’imirenge igize akarere ka Nyagatare aho kuba umwihariko w’aho akomoka.

Ati “Intego zisa nk’izigenda zigerwaho ariko mfite inzozi zo kwagura iri rushanwa ntirikomeze gukinirwa mu Murenge wa Karama gusa ahubwo rigakinwa ku rwego rw’akarere.”

Yabitangaje ku wa 21 Nyakanga ubwo hakinwaga imikino ya nyuma mu bakobwa rikegukanwa n’akagari ka Ndego gatsinze aka Kabuga igitego kimwe ku busa naho mu bahungu igikombe kikegukanwa n’akagari ka Kabuga katsinze aka Gikundamvura ibitego 2 ku busa.

Habineza Longuin, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Karama avuga ko Beshobeza Cup yabafashije mu bukangurambaga kuri gahunda za Leta.

Avuga ko rifite akamaro kanini no mu rwego rwa siporo kuko abagaragaje impano bashobora kugurwa n’amakipe y’ababigize umwuga.

Agira ati “ Ndi mu bantu bazi kureba impano z’abakinnyi kuko narabyize, dufite ikipe y’akarere Sunrise hari bamwe bashobora kuba bayikinira baturutse hano. Turashyiramo imbaraga haboneke impano nyinshi ikipe y’akarere ihungukire.”

Ni irushanwa ahanini rirangwa n’udushya bigaragaza umupira wo mu cyaro kuko amategeko arigenga usanga atandukanye n’asanzwe azwi muri ruhago.

Abatoza n’abafana binjira mu kibuga batikandagira kabone n’ubwo nta gitego kigiye mu izamu.

Abafana bamwe bambara amakoma bagaragaza amabara y’umwambaro w’ikipe bafana.

Kwambara inkweto zabugenewe biragoye ahanini kubera amikoro no kutamenyera kuzikinana.

Abatoza usanga kenshi bagirwa inama n’abafana ku mikinire no gusimbuza abakinnyi kandi bakabumvira.

Abafana bafite uburenganzira bwo kubaza abasifuzi ku byemezo ku bwabo bumva ko bitabanogeye.

Nta kipe ishobora guhabwa igikombe mu gihe abakinnyi bayo bose batarasubiza imyambaro batijwe hirindwa ko hari utawusubiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ndashima Beshobeza kubera uruhare rwe mu kwamagana ibiyobyabwenge na magendu mu murenge we,ndetse n’ubuyobozi butamuca intege. Ahasigaye mukomereze aho byaguke bigere ku karere kose mukuza n’izo mpano z’abana b’Abanyarwanda, munoza n’uburyo bw’ubuhanga ku bakinnyi,mubategurira ejo hazaza habo( ubunyamwuga) kuko bizaba inyungu kuri bo n’Abanyarwanda muri rusange.👍👍

Daniel Blaise yanditse ku itariki ya: 28-07-2022  →  Musubize

Ndashima Beshobeza kubera uruhare rwe mu kwamagana ibiyobyabwenge na magendu mu murenge we,ndetse n’ubuyobozi butamuca intege. Ahasigaye mukomereze aho byaguke bigere ku karere kose mukuza n’izo mpano z’abana b’Abanyarwanda, munoza n’uburyo bw’ubuhanga ku bakinnyi,mubategurira ejo hazaza habo( ubunyamwuga) kuko bizaba inyungu kuri bo n’Abanyarwanda muri rusange.👍👍

Daniel Blaise yanditse ku itariki ya: 28-07-2022  →  Musubize

Beshobeza nibyiza gutanga inkunga yo kuvana urubyiruko mubiyobyabwenge ariko yibuke nogukorera kumihigo Italian 28/07/2022 abarimu batarahembwa

Alias yanditse ku itariki ya: 28-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka