Nyagatare: ‘Benshobeza Cup’ igiye kugaruka mu izina rishya

Irushanwa ry’umupira w’amaguru rihuza Utugari tugize Umurenge wa Karama ku bagabo n’abagore, ryitwaga Benshobeza Cup ryari rimaze igihe ridakinwa, rigiye kugaruka ryitwa ‘Ubumwe bwacu’ ndetse n’imiryango itishoboye yishyurirwe ubwisungane mu kwivuza.

Benshobeza avuga ko irushanwa Ubumwe bwacu rizasubukura muri Kamena uyu mwaka
Benshobeza avuga ko irushanwa Ubumwe bwacu rizasubukura muri Kamena uyu mwaka

Iri rushanwa ryatangiye gukinwa mu 2015 rikaba ritegurwa n’umuturage ukomoka mu Murenge wa Karama, mu rwego rwo gufasha abatuye uwo murenge kwidagadura no kurushaho kumenyana.

Ryaherukaga muri Nyakanga 2019, imyaka itatu ikaba yari igiye gushira ritaba ahanini ngo kubera icyorezo cya Covid-19.

Benshobeza Jean Damscène utegura irryo rushanwa akanaritera inkunga, avuga ko uyu mwaka riba ryitwa Ubumwe bwacu, kandi rikinwe nk’uko byari bisanzwe ku buryo amakipe atatu ya mbere muri buri kiciro azajya ahabwa ibihembo.

Ati “Ubundi Benshobeza ni izina abanyamakuru barihaye ariko ubundi ryitwa Ubumwe bwacu. Kubera Covid-19 ryari ryarahagaze ariko nko mu kwa gatandatu rizasubukurwa, turimo kubitegura neza ku buryo n’amakipe azabona ibihembo nk’uko byari bisanzwe.”

Avuga ko barimo kuganira n’inzego z’ubuzima ku buryo ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 zizubahirizwa.

Ikindi ni uko ngo barimo gukorana n’inzego z’ibanze, kugira ngo abatishoboye bazishyurirwe ubwisungane mu kwivuza.

Agira ati “N’ubwo twe tuzaba twishima tugomba no gutekereza kuri bagenzi bacu tukabashimisha twita ku buzima bwabo, dutekereza ku bantu batishoboye bafite imbogamizi zo kubona ubwisungane mu kwivuza, tukaba turimo gukorana n’inzego z’ibanze kugira ngo baboneke abo bazaduha nibo tuzafasha.”

Avuga ko umubare w’abazafashwa utaramenyekana, ngo bizaterwa n’abo bazahabwa n’inzego z’ibanze ariko nanone bikajyana n’ubushobozi buzaba buhari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Keep up sir,

Ss yanditse ku itariki ya: 7-04-2022  →  Musubize

Beshobeza asusyrutsa used ybyiryko rwacu kdi koko rukamenyana.Imana ikomeze imeibgerere ubushobozu beo kwibuka ahi yavukiye.N’abandi bayobizi ababere urugero two keubuka kuri gakondo.Beshobeza kimereza who uri role modal

Ngirabahire Eric yanditse ku itariki ya: 6-04-2022  →  Musubize

Ni nde uzakijyana??? Gikagati,Cyenkwanzi,Nyakiga, Ndego, Bushara,Kabuga,cg Gikundamvura ?? Gikagati ni icyacu💪💪

Nizeyimana Ismael yanditse ku itariki ya: 6-04-2022  →  Musubize

Nyakiga nk’ibisanzwe

Nzaba yanditse ku itariki ya: 20-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka