Nuwumuremyi yababajwe no guherekeza Musanze FC igatsindwa 5-0

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, avuga ko mu byamubabaje mu mezi atatu amaze ku buyobozi, harimo kuba yarigeze guherekeza ikipe ya Musanze FC i Kigali ubwo yari igiye gukina na APR FC igatsindwa ibitego 5-0.

Nuwumuremyi Jeannine uyobora Akarere ka Musanze yavuze ko kimwe mu byamubabaje ari uguherekeza Musanze FC igatsindwa ibitego 5-0
Nuwumuremyi Jeannine uyobora Akarere ka Musanze yavuze ko kimwe mu byamubabaje ari uguherekeza Musanze FC igatsindwa ibitego 5-0

Yabitangarije mu kiganiro giherutse guhuza Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV, n’abanyamakuru biganjemo abakorera mu Ntara y’Amajyaruguru, ikiganiro cyitabiriwe n’abayobozi b’uturere tugize iyo ntara.

Avuga kuri bimwe mu bibazo bijyanye n’Akarere ka Musanze ayobora, yagarutse ku kibazo cy’ikipe y’akarere (Musanze FC), itarabashije kwitwara neza mu gice cya mbere cy’imikino ibanza ya Shampiyona aho iri ku mwanya wa 14.

Yavuze ko kimwe mu byamubabaje aho atangiriye kuyobora akarere ari igihe yigeze guherekeza ikipe ye i Kigali, agendana icyizere yari yahawe n’abakinnyi ubwo bari bamwijeje intsinzi, bageze mu kibuga ikipe ye itsindwa ibitego bitanu ku busa.

Yagize ati “Ni ikibazo, ndibuka nagiye ku mupira i Kigali badutsinda bitanu mpari. Mu by’ukuri ntabwo byoroshye, ntabwo byoroshye pe! Ntabwo biba byoroshye kugira ngo ugende rwose wambariye ikipe, uyiherekeje bwa mbere bakabatsinda nk’abadahari”.

Iyi kipe ya Musanze FC yatsindiwe ibitego 5-0 i Kigali ku wa gatandatu tariki 20 Ugushyingo 2019 bibabaza Umuyobozi w'Akarere wari wayiherekeje
Iyi kipe ya Musanze FC yatsindiwe ibitego 5-0 i Kigali ku wa gatandatu tariki 20 Ugushyingo 2019 bibabaza Umuyobozi w’Akarere wari wayiherekeje

Uwo muyobozi avuga ko hari ingamba ziri gufatwa kugira ngo ikipe ive mu bibazo irimo byo kudatanga intsinzi, aho bari kubaka inzego z’ubuyobozi bwayo.

Ati “Twabiganiriyeho n’abo muri iyi kipe, yatangiye kwivugurura. Ibibazo bimwe biri gukemuka n’ubu tuvugana bari gutora abayobozi kugira ngo buzuze inzego, ntabwo ari abayobozi bandi bagiye kujyaho, hari inzego zidafite abayobozi ni ukugira ngo inzego zuzure. Kandi ishyaka ry’abayobozi ryaragarutse, nta kibazo kikirimo twiteguye kwitwara neza mu mikino yo kwishyura”.

Icyo kibazo cyo guherekeza ikipe igatsindwa byinshi, Guverineri Gatabazi yakigarutseho avuga ko Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nuwumuremyi, ubwo yaherekezaga iyo kipe ngo yari amaze ku buyobozi bw’akarere icyumweru kimwe.

Ngo icyo Guverineri yasabye uwo muyobozi w’Akarere nyuma yo kumuha uruhushya rwo guherekeza ikipe, ni intsinzi, ariko atangazwa no kubona ibitego bitatu byinjira mu izamu rya Musanze FC mu minota 19 ya mbere y’umukino.

Yavuze ko nk’umuntu wakinnye umupira ku rwego rw’akarere/Komine, hari ibyo abona abakinnyi bakora akibaza niba bazi icyo bashinzwe.

Ati “Ibyo Umuyobozi w’Akarere ka Musanze avuze ni byo yigeze kunsaba uruhushya rwo kujya gushyigikira ikipe ngira ngo yari amaze icyumweru ku buyobozi, aba yamanutse rwose ndamubwira nti uzamure intsinzi kuko ntiwajya kuri sitade Regional ngo uveyo udatsinze, ngiye kubona icyo gihe nari i Gicumbi, mu minota 19 mbona hinjiye bitatu. Ndavuga nti se ubu koko abantu ko bishyura barishyura bitatu banatsinde? Ntangira kuvuga nti iyaba byagarukiraga aho ngaho, bakijijwe n’uko umupira urangiye”.

Guverineri Gatabazi avuga ko akiri umwana yari afite impano yo gukina umupira amahirwe akayabuzwa n'ubuyobozi bubi. Gusa n'ubu biragaragara ko akigerageza
Guverineri Gatabazi avuga ko akiri umwana yari afite impano yo gukina umupira amahirwe akayabuzwa n’ubuyobozi bubi. Gusa n’ubu biragaragara ko akigerageza

Akomeza agira ati “Nkanjye wakinnye umupira hari ibintu twatozwaga, ntabwo ikipe ishobora gutsinda indi ibitego bibiri ngo bigere mu minota 70 babyishyurwe. Ndababara cyane iyo batsinze Gicumbi FC cyangwa Musanze FC cyangwa Amavubi. Njya mbibona ukabona ku isegonda rya nyuma barabatsinze. Umuntu akagera imbere y’izamu wenyine, abafana barangije guhaguruka ngo bishimire igitego ukabona ateye umupira muri Koruneri”.

Guverineri Gatabazi yasabye abanyamakuru inkunga yo kujya begera abakinnyi bakumva icyo batekereza, bababwire ko na bo bajya barushaho gutekereza ku bafana babo baba bababaza, kuko ngo hari ubwo barenganya inzego zikuriye ikipe kandi batanze ubushobozi bwose bushoboka ku bakinnyi ariko intsinzi ikabura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka