Ntwari Fiacre ufitiye isezerano APR FC yerekeje muri Afurika y’Epfo

Umunyezamu Ntwari Fiacre warangije amasezerano mu ikipe ya AS Kigali wifuzwa n’amakipe akomeye hano mu Rwanda yerekeje muri Afurika y’Epfo.

Uyu musore wari umaze imyaka ibiri akinira AS Kigali yahagurutse i Kigali mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu Saa Saa na 45 (01:45) yerekeza muri Afurika y’Epfo, hamwe mu ho ashobora gukina n’ubwo ikipe itari yamenyekana kugeza ubu.

Ntwari Fiacre yagiye muri Afurika y'Epfo mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu
Ntwari Fiacre yagiye muri Afurika y’Epfo mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu

Amakuru avuga ko Ntwari Fiacre afite ubutumire bw’amakipe arenze imwe ashobora kwerekezamo.

Fiacre agiye ahaye isezerano APR FC

Uyu munyezamu ubu ufatwa nk’uwa mbere mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda yavuzwe mu makipe atandukanye akomeye hano mu Rwanda aho yifujwe n’amakipe atatu akomeye, iya mbere ni APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona ya 2022-2023, yashakaga ko yazayifasha mu mikino ya CAF Champions League ifitemo intego zo kugera kure nibura mu matsinda.

Ntabwo ari inshuro ya mbere yaba yambaye umwambaro wa APR FC kuko yayikuriyemo
Ntabwo ari inshuro ya mbere yaba yambaye umwambaro wa APR FC kuko yayikuriyemo

Amakuru agera kuri Kigali Today avuga ko Ntwari Fiacre atigeze ahakanira iyi kipe y’ingabo z’igihugu ahubwo yababwiye ko afite aho ashobora kubanza kugerageza hanze y’u Rwanda, akaba yazabakinira mu gihe byakwanga ko nta handi azakina mu Rwanda uretse muri APR FC kuri ubu inayobowe na Lt Col Richard Karasira wari umuyobozi w’ikipe ya Marine FC ubwo uyu munyezamu yari akiyirimo.

Aya makuru akomeza avuga ko yewe nyuma yo kubwira iyi kipe gutya, APR FC yahise itangira gutekereza uko yabona undi munyezamu kuko babona izamu ryabo rikeneye imbaraga zirenze iza Ishimwe Pierre kugeza ubu wari umunyezamu wa mbere, ariko mu mwaka w’imikino wa 2023-2024 ushobora kuzaba ari umunyezamu wa kabiri yungirije Umunyamahanga mu gihe Ntwali Fiacre yaba agumye hanze y’u Rwanda.

Police FC na Rayon Sports zaramwifuje

Ntwari Fiacre kuva yava mu ikipe ya Marine mu 2021 muri AS Kigali yagize ibihe byiza byatumye amakipe menshi atekereza kuzamugura mu gihe yaba asoje amasezerano. Ikipe ya Police FC yo muri iyi mpeshyi byageze kure inavugwa ko yamaze kuyisinyira amasezerano y’imyaka ibiri iri mbere.

Ntwari Fiacre ariko bivugwa ko yagiranye ibiganiro n’ikipe ya Police FC gusa ntibemeranye ku mafaranga agomba guhabwa kugira ngo ayisinyire aho iyi kipe yifuzaga kumuha miliyoni 15 Frw we akifuza mililiyoni 20 Frw.

Rayon Sports ni indi kipe yifuje Ntwali Fiacre yewe nayo haba ibiganiro hagati y’impande zombi ariko nayo bitagenze neza ngo ashyire umukono ku masezerano.

Ntwari Fiacre yazamukiye mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC, akinira ikipe nkuru yayo guhera mu 2017 maze nyuma atizwa muri Marine FC mu mwaka wa 2019 ari yo yavuyemo yerekeza muri AS Kigali mu 2021.

Ntwari Fiacre yagiye asigiye isezerano APR FC ko hanze y'u Rwanda byanze ari yo kipe yazakinira mu Rwanda
Ntwari Fiacre yagiye asigiye isezerano APR FC ko hanze y’u Rwanda byanze ari yo kipe yazakinira mu Rwanda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka